Ubusuwisi: Abagore binjira mu gisirikare bagiye kuzajya bahabwa amakariso y’abagore

Ubusuwisi bugiye kwemerera abagore n’abakobwa binjira mu gisirikare kwambara amakariso y’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu, mu muhate wo kongera umubare wabo mu ngabo, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Uko ibintu bimeze kugeza ubu, umwambaro uhabwa abari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare uba urimo amakariso y’abagabo gusa.

BBC yanditse ko iri gerageza ry’amakariso y’abagore, rizatangira mu kwezi gutaha, rizatanga amakariso y’abagore y’ibyiciro bibiri harimo ayo mu gihe cy’amezi aba ashyushye muri iki gihugu n’ayo mu gihe cy’amezi y’ubukonje.

Abagore bagize 1% by’abasirikare b’Ubusuwisi, ariko iki gihugu cyizeye kongera uwo mubare ukagera ku 10% bitarenze mu mwaka wa 2030.