Kenya:Uguhatana kwa Ruto na Odinga kwafashe indi ntera

Urugamba rwo guhatanira gutegeka Kenya muri 2022 hagati ya William Ruto na Raila Odinga ngo rwamaze gufata indi ntera.

Raila Odinga wari uzwi nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi ariko akaza guhinduka somaho mbike wa perezida Kenyatta, aravuga ko ashyize imbere umugambi wo kubaka igihugu kitagendra ku ukwironda uko ariko kose.

Visi perezida William Ruto we avuga ko ihana ikiganza rya Kenyatta na Odinga ryabaye intandaro yo kumwigizayo ndetse nubwo bwose Odinga atarerura ngo avuge ko azahatanira ubutegetsi, Ruto ashimangira ko byanze bikunze abona ariwe bazahangana.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko ubu aba bagabo batangiye guhanganisha ibitekerezo mu duce dutandukanye tw’igihugu ngo bigarurire abaturage

N’ubwo bwose Raila Odinga ataravuga ku mugaragaro ko ashaka kuzasimbura Kenyatta, umwe mubayobozi b’iri shyaka yabwiye iki kinyamakuru ko ishyaka ‘Orange for Democratic Movement’ atari umuryango utari uwa leta cyangwa se idini ari ishyaka ryashinzwe hagamije kugera ku butegetsi.  

Ikikiri urujijo kugeza ubu ni ukumenya niba William Ruto aziyamamaza ku giti cye cyangwa se azashinga ishyaka rye, kuko yamaze gutakarizwa ikizere mu ishyaka Jubilee abereye visi perezida.

Abambari ba visi perezida bo bavuga ko icyo bashaka ari ukumubona k’ubutegetsi nyumaya Kenyatta aho yanyura hose kabigeraho nta kibazo.