Rutaremara na Frank wa ‘Green Party’ ntibemeranya ku ngingo yo gusaranganga ubutegetsi

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ‘Democratic Green Party of Rwanda’ rivuga ko ihame ryo gusaranganya ubutetetsi ritarubahirizwa uko riri. Senateri Tito Rutaremara avuga ko, uvuga ko ubutegetsi budasaranganijwe neza, yaba asobanura itegeko uko ritavuga.

Ni mu kiganiro mpaka aba banyapolitiki bagiriye kuri  Radio Flash, kibandaga ku kureba uko ihame ryo gusaranganya ubutegetsi mu Rwanda ryubahirizwa.

Ingingo yo gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize mu Rwanda, iteganwa n’ingingo ya 10 mu itegeko nshinga rya 2003, nk’uko ryavuguruwe mu 2015.

Iyi ngingo irimo amahame remezo 6 agize ubuzima bwose bw’igihugu; irya 3 ritegeka  gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize.

Ingingo kandi ya 62 mu itegeko nshinga, ivuga ko imitwe ya politiki ihabwa imyamya muri guverinoma hakurikijwe intebe ifite mu nteko.

Mu kiganiro mpaka ku iyubahirizwa ry’ihame ryo gusaranganya ubutegetsi mu Rwanda, cyatambutse mu kiganiro IKAZEMUNYARWANDA cya Radio Flash, Dr. Frank Habineza, depite akaba na Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ‘Democratic Green Party of Rwanda’, avuga ko iyi ngingo ya 62 itubahirijwe kuko ishyaka rye nta mwanya rifite muri guverinoma.

Ati “ Perezida wa Repeburika, itegeko rimwereka ko abanza mu mutwe wa politike we, ariko ntarenze 50%. Ni ukuvuga ngo umwanya niwe wiheraho ku mutwe wa politike, ashobora no gufata 30%, cyangwa se 20%, ariko ntarenze 50. Yarangiza akareba mu mitwe ya politike iri mu nteko, ariko bikurikije imyanya ifite mu nteko, nk’uko bivugwa hano… nyuma yaho bwa gatatu, ashobora gufata n’abandi. Ntaho bibujijwe, bitewe n’ubushobozi bafite, ari abatekenisiye, ari n’abandi bose.”

Akomeza agira ati “ Twebwe nk’uko twari tabitangaje ubushize, turebye twasanze ko ubu umuryango wa FPR Inkotanyi, ndetse n’abari muri ‘coalition’ yabo na PSD,  nibo bari muri guverimoma, niko twabibonye.”

Senateri Tito Rutaremara wo mu muryango FPR Inkotanyi, we asanga ibi bivugwa n’ishyaka rya Frank Habineza atari ukuri kw’itegeko, ndetse ko uwabifata atya yaba asobanuye itegeko uko ritavuga.

Senateri Rutaremara umwe mu nararibonye zatanze ibitekerezo byubakiyero iri tegeko nshinga, avuga ko  atari  itegeko ko Perezida yatanga imyanya ku mashyaka yose ari mu nteko, ndetse ko gusaranganya ubutegesi bitavuga gusa guverinoma.

Ati “ Gusaranganya ubutegetsi ntibivuze gusaranganya ubutegetsi gusa mu mashyaka, ariko no mu bundi butegetsi bwose hagati y’abagore n’abagabo, hagati y’urubyiruko n’abandi… niho uri burebe, ni yo base (umusingi) w’ibitekerezo byawe, ariko si ukuvuga ko ari bose, kuko itegeko nshinga ribivuga neza, icyo gihe ryavuga ngo buri shyaka rifite abadepite,  rizagira imyanya muri guverinoma. Ntabwo aribyo rero… ariko Perezida wa Repeburika najya gushaka abaminisitiri, azahera he? Azahera kuri ya mashyaka afite bariya, niho azahera. Ni icyo kuvuga ngo ‘Hashingiye’ ni icyo bivuze. Azahera he? Azifashisha iki kugira ngo abikore?”

“Mbese ‘Hashingiye’ ni ukuvuga ngo azifashisha iki? Azahera he? Kugira ngo abone abo bantu bo gutwara. Ariko ntibimubwira ngo, bose batware. Byaba bivuze ukundi. Ni ukuvuga ngo ‘base’ yo gufata abo baminisitiri, ni amashyaka ari hariya, ariko si ngombwa ngo ubafate bose.”

Iri saranganya ry’ubutegetsi mu Rwanda nta bwikanyize, ni uburyo bumwe u Rwanda rwahisemo kuyoborwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu 1998, muri Village Urugwiro habereye inama ikomeye yari yatumiwemo abayobozi batandukanye n’izindi mpuguke mu ngeri zinyuranye, kugira ngo barebere hamwe ahazaza h’u Rwanda, banemeza umurongo uhamye igihugu gikwiye kugenderaho.

Iyo nama yari irimo abari ba Minisitiri, ba Perefe, ba Burugumesitiri, abanyamategeko, abarimu muri Kaminuza n’abandi bari barabaye mu mashyaka nka MDR, MRND, PSD.

Hashize imyaka 16 u Rwanda rufite itegeko nshinga rishyira imbere ihame ryo gusangira ubutegetsi. Uyu akaba ari umwe mu musaruro wavuye mu biganiro byahuje abantu b’ingeri zitandukanye byabereye mu Rugwiro muri za 98 na 99.

REBA IKIGANIRO KU BURYO BURAMBUYE:

Alphonse TWAHIRWA

Leave a Reply