Abagenzi ntibavugarumwe ku giciro gishya cya ‘Taxi-Voiture’

Bamwe mubatwara muri Taxi -Voiture baravuga ko kuba RURA yazamuye ibiciro by’urugendo ari inyungu kuri bo, ariko bagasaba ko habaho ubukangurambaga abagenzi nabo bakabyumva.

Mu biciro bishya bya Taxi vouture, ikilometero kimwe cyabariwe amafaranga 1500 nk’uko byari bisanzwe, hanyuma ibilometero bikurikiyeho kugeza ku bilometero 30, umukiliya acibwe amafaranga 700 ku kilometero.

Mu gihe umukiliya agenze ibilometero birenze 30, ibirengaho bizajya bibarirwa amafaranga 500 buri kilometero.

Izindi mpinduka zagaragaye, mu minota utwaye imodoka agomba gutegereza umugenzi, aho hatanzwe iminota 15 umukiliya yemerewe gutegerezwa ntiyishyure.

Mu gihe iminota 15 yo gutegerezwa ku buntu ishize, buri minota 15 irengaho azajya ayishyurira amafaranga 1500.

Abatwara za Taxi Voiture, baravuga ko ibi biciro bishya  biziye igihe,  ariko bagasaba ko haba ubukangurambaga, abagenzi na bo bakumva impamvu ibiciro by’ingendo byazamuwe.

Umwe ati “ Iki giciro, twebwe abatagisimeni twacyakiriye neza, kuko kiratwungura.”

Undi ati  “Mu byukuri urebye gukoresha imodoka, ‘essence’ birahenze, turashimira RURA rwose ko yatwibutse.”

Abashoferi bavuga ko ibi biciro bishya bizabafasha kwishyura imisoro na serivisi z’ikoranabuhanga ryifashisha mu kubara ibiciro, ariko bagasaba ko ko habaho n’ubukangurambaga bwo gusobanurira abagenzi impamvu ibiciro byazamuwe, ngo bitabaye ibyo bazabura abagenzi.

Umwe ati “Imbogamizi ikirimo wenda nk’abakiriya birasaba ko babyumva.”

Undi ati “Abakiriya ntabwo barabyakira, bari kubyakira gahoro gahoro.”

Ku ruhande rw’abagenzi, bo ntibavuga rumwe kuri iki giciro gishya kuri ‘Taxi- Voiture’ ,hari abasanga  byakuyeho guhenda hagati y’impande zombi, abandi bagasanga abantu basanzwe b’amikoro macye bitegeraga ‘Taxi voiture’ baciririkanyije bitazaborohera.

Umwe ati “ Hari nk’umuntu wabaga yifitiye nka maganatanu ye, akagenda ari uko aciririkanyije.”

Undi ati ” Nanjye njya nyitega( Taxi Voiture), hari igihe umutaximeni mushobora guciririkanya akaguhenda cyangwa wowe ukamuhenda.”

Taxi Voiture ni kimwe mu binyabiziga kifashishwa n’abantu bafite gahunda zihuta, nk’abajyanye abarwayi kwa muganga, abafite ubukwe n’abandi.

Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko impinduka z’ibiciro bya ‘Taxi Voiture’  zakozwe hashingiwe ku kiguzi cya serivisi zo gutwara abantu mu modoka, ndetse no guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Ibi byakozwe mu gihe hari hashize igihe abashoferi b’imodoka nto binubira ibiciro biriho, bavuga ko bitajyanye na serivisi bishyuzwa zirimo imisoro n’ibindi.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply