Karasira agiye kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru

Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye gutangira kuburanishirizwa mu Rukiko Rukuru.

Ku wa 25 Ugushyingo 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje bidasubirwaho ko rudafite ububasha rwo gukomeza kuburanisha urubanza rwa Uzaramba Karasira Aimable bituma rurwohereza mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Igihe cyanditse ko Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, ruteganya gutangira kuburanisha urubanza rwa Karasira Aimable ku wa 30 Werurwe 2023 saa tatu za mu Gitondo, nk’uko bigaragara ku rutonde rw’imanza ziteganyijwe kuburanishwa muri uku kwezi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishaga uru rubanza rwasobanuye ko impamvu rwiyambuye ububasha bwo kurukomeza ishingiye ku kuba uregwa, ibyaha yarabikoreye kuri YouTube kandi bifatwa nk’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, kandi byageraga no mu bindi bihugu.

Ni ibiganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube irimo Ukuri Mbona washinzwe na Karasira na Umurabyo TV wa Agnès Uwimana Nkusi.

Mu maburanisha atandukanye, Karasira Aimable yakunze kwanga kuburana asaba ko yahabwa igihe cyo kwifuza kuko afite indwara zirimo n’izo mu mutwe.

Kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri Mageragere kuva ku wa 30 Kamena 2021.