Apôtre Yongwe wiyemerera ko arya amaturo yasabiwe gufungwa iminsi 30 mu nyungu z’iperereza

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, gutegeka ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hakomeje iperereza ku byaha ashinjwa.

Yongwe yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bwagiye buhabwa amakuru ko Harelimana atekera abantu imitwe, ababwira ko abasengera ibyifuzo byabo bigasubizwa ariko ibyo bikaba babanje gutanga amaturo y’ishimwe.

Ibyo ngo yabivugiye mu nsengero zitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’imiyoboro ya YouTube.

Bwagaragaje ko amayeri y’ubwambuzi ye yari ukwizeza abantu icyiza cyangwa kubatinyisha ikibi, bigatuma bamuha amafaranga yabo.

Muri ibyo byiza yabizezaga birimo kubwira abakobwa babuze abagabo, abashaka za visa, kuzamurirwa imishahara n’abandi kubanza gutanga ituro ry’ishimwe akabona kubasengera.

Usibye kubizeza ibyiza hari abo yatinyishaga ikibi akabwira abagore ko abagabo nabo barozwe, abatinze gushaka ko barozwe ndetse n’abamaranye igihe uburwayi akabasaba amafaranga ngo abasengera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko yabwiye inzego z’iperereza ko ahakana icyaha ariko ibikorwa bigikubiyemo ntiyabihakanye.

Hari imvugo z’abatangabuhamya, bashinja Yongwe barimo Bugingo Fraterne, Nyirabahire Anne, Niyonzima Deborah n’undi utarashatse ko imyirondoro ye imenyekana wamuhaye ibihumbi 500 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko telefoni ya Harelimana igaragaza amafaranga menshi yagiye acaho mu bihe bitandukanye, nyuma yo gukorera abantu amayeri y’ubwambuzi.

Bwavuze ko kumufunga ari bwo buryo bwo gutuma icyo cyaha kidakomeza gusubirwamo.

Bwagaragaje kandi ko iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje bityo ko yaribangamira, ashobora gusibanganya ibimenyetso no kuba yatoroka ubutabera.

Bwemeza ko kandi kumufunga biri no mu buryo bwo kumurindira umutekano.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Apôtre Yongwe, yagize ati “Nk’uko nabivuze mu ibazwa ryanjye, mfite ibyo nemeye ko abantu bampaye amafaranga mu buryo butandukanye. Ndi Umupasiteri kandi wabisigiwe amavuta nkaba ndi umushumba wimitswe.”

Yabuze ko guhera mu 2013 akazi yakoze ari ukuba umushumba w’itorero bityo ko yatangiye gutungwa n’amaturo, kandi ko atabigize ibanga. Yavuze ko atari afite isoni ko arya amaturo.

Yavuze ko atigeze ababwira ko azabakorera ibitangaza ahubwo ko yababwiye ko abasengera Imana ikabakorera ibitangaza.

Ati “Nabwiraga ababuze urubyaro, ko Imana yabaha urubyaro, Nabwiraga abafite uburwayi bwanze gukira ko Imana ishobora kubasubiza.”

Yavuze ko nta giciro kibaho yishyuza abantu ngo abasengere. Yabwiye urukiko ko niba abantu bari hanze y’igihugu bakamusaba kubasengera, icyo abasaba ari insimburamubyizi cyangwa ibizakenerwa muri icyo gihe yatangiye kubasengera.

Yavuze ko ikibabaje nta muntu wigeze amwishyuza kuko iyo biza kuba yari kwishyura hanyuma Imana ikamuhembera icyo gikorwa cyiza.

Yavuze ko mu gihe iyo myizerere ye yaba ibangamiye itegeko, yazafasha n’abandi ba pasitoro kuyireka ngo kuko bose babikora

IGIHE