Nyamasheke: Bagaragaza impinduka igikoni cy’umudugudu cyahinduye ku mirire y’abana

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ikorana n’ibitaro by’intara bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko abana babo bari mu mirire mibi ariko nyuma yaho bagannye igikoni cy’umudugudu imirire mibi irikugenda ishira.

Ibi babigarutseho mu kiganiro bagiranye n’ibitangazamakuru bya Flash ubwo umunyamakuru yabasangaga mu rugo rw’umujyanama w’ubuzima aho bashyize icyo gikoni.

Ni urugo ruherereye mu Mudugudu wa Gatoki mu Kagari ka Nyamarusange mu Murenge wa Bushekeri, bakaba bahahuriye bari kumwe n’abana, ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima.

Abajyanama b’ubuzima bari kwita ku bana babapima ibiro no kureba imikurire yabo, naho ababyeyi bari kwita ku bana ndetse bari no kubatekera ibiryo byujuje ibisabwa kugira ngo abana bareke kujya mu mirire mibi.

Ni igikorwa bakora rimwe mu kwezi kubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, umuryango Mpuzamahanga wita ku bana UNICEF, n’ubuyobozi bw’ibitaro by’intara bya Bushenge.

Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko mbere abana babo bari mu mirire mibi, ariko aho igikoni cy’umudugudu kiziye bayivuyemo ndetse abashya babyara bo batajya mu mirire mibi.

Mukarukaka Athanasia yagize ati “Nari mfite umwana wa mbere agira imyaka irindwi ataragira ibiro cumi na kimwe, yari afite ikibazo cy’imirire mibi. Njya mu gikoni cy’umudugudu amezi arindwi banyigisha guteka indyo yuzuye bampa na sosoma, umwana yamaze amezi abiri yari amaze kugira imirire myiza.”

Nyirandarwemeye Antoinette yunzemo ati “Abana banjye babiri bari mu mirire mibi, abajyanama b’ubuzima bangira inama yo kugana igikoni cy’umudugudu. Narakigannye nyuma y’igihe gito nashyize abana ku munzani nsanga ibiro byabaye byinshi.”

Umujyanama w’Ubuzima Manishimwe Seraphina, avuga ko nubwo  hari byinshi bishimira, hakiri imbogamizi zuko hari abana benshi bakiri mu mirire mibi, agasaba ababyeyi  kuza kwifatanya n’abandi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gisakura gihereye mu Murenge wa Bushekeri Uzayisenga Miliam, avuga ko kuri ubu bagenda bakangurira ababyeyi kugana igikoni cy’umudugudu, kuko kibigisha guteka indyo yuzuye, kandi ko akenshi usanga atari ubukene butera abana kujya mu mirire mibi ahubwo ari imyumvire ikiri hasi.

Ati “Ni Umurenge wera mu karere ka Nyamasheke, habonekamo ibiryo byose bishoboka. Ikigaragara nk’imbogamizi ni bwa bumenyi bucye, turacyagerageza kwigisha kandi igikoni cy’umudugudu kibidufashamo.”

Muri uyu mwaka wa 2020/21 ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura hari abana 11 bari mu mirire mibi, ariko umunani muri bo barakize, Batatu muri bo basigaye nabo ngo byatewe nuko hari abafite ubumuga bwo mu mutwe ariko bizeye ko nabo bagomba gukira vuba.

Sitio Ndoli