Undi musirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR.

Ibitangazamakuru birimo Igihe n’Umuseke byanditse ko ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, ubwo uyu musirikare wa Congo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka, yisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga, yabwiye Ibi bitangazamakuru ko uyu musirikare yarashwe kuko yambutse umupaka.

Ati  “Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Kugeza ubu Umurambo we washyikirijwe abayobozi ba Congo, ku mupaka wa Kabuhanga.

Uyu abaye umusirikare wa Kabiri urasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atatu.

Taliki 17, Kamena, 2022, Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko hari umusirikare wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, winjiye ku butaka bw’u Rwanda akarasa abapolisi babiri bagakomereka, ariko kandi nawe akaraswa agapfa.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavugaga ko uyu musirikare yabanje kurasa Abanyarwanda mu cyo yise kwihorera kubera Mwenewabo wishwe n’umutwe wa M23.