Abanyarwanda basabwe kwitwararika birinda Covid-19 mu minsi mikuru, impanuka no gusesagura

Mu gihe habura amasaha make ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abanyarwanda ko bakwiye kwirinda kutwarwa n’ibyishimo by’iminsi mikuru, ahubwo ko bakwiye kwitwararika barinda ubuzima bwabo icyorezo cya Covid-19, impanuka ndetse no gusesagura.

Ibi iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa Kane Tariki 24 Ukuboza 2020, mu kiganiro n’itangazamakuru rya Leta cyagarukaga ku mutekano mu minsi mikuru.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko  ibyishimo by’akanya gato mu minsi mikuru bishobora gutuma hari bamwe bikururira ibyago byo kwandura covid-19.

Minisitiri Gatabazi ati “Ushobora kwishima cyane ukandura Covid, ushobora kwishima cyane ugatakaza ubuzima. Ibyo byose bifatwaho ibyemezo bituma hagabanuka kwa kwishima  gusanzwe twari dufite. Ni ukugabanya ibyo byago  bituma abantu bashobora kwandura Covid-19, ariko ibyo ntibivanaho kwishima mu muryango, ntabwo byabuza Noheli kuba. ”

“Twishime nitugera mu kwezi kwa mbere tugire abantu ibihumbi 5 mu bitaro? Abantu ibihumbi 10 mu bitaro barwaye, bakeneye umwuka? Uko nta kwishima kwaba kurimo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abanyarwanda ko banakwiye kwirinda gusesagura ndetse n’impanuka muri iyi minsi mikuru.

Ati “Ubundi kwishima nyako ni ukw’igihe kirekire. Kwishima by’akanya gato mu buzima ubwaribwo bwose, ushobora kwishimira gutwara imodoka yirukanka cyane, ukiruka bihagije ariko ukarangiza ujya mu irimbi. Ushobora kwishima cyane mu buzima warurimo ugatagaguza amafaranga wagombaga gukoresha mu kwa mbere urihirira abana amashuri, ukangiza byinshi.”

Polisi y’u Rwanda yo isaba   urubyiruko kwirinda ibirori bitegurirwa mu ngo bizwi nka “House party” no gusurana, kuko ari intandaro yo gukwirakwiza Covid-19.

CP John Bosco Kabera ni umuvugisi wa Polisi y’u Rwanda.

Ati “Turasaba urubyiruko nk’amaboko y’u Rwanda, nk’u Rwanda rw’ejo, ko rugomba kugira uruhare cyane cyane mu kwirinda kino cyorezo, kuko ibintu bya House Party, gusurana n’ibindi byose, usanga aribo biganjemo kubikora.”

Yakomeje “Ariko noneho ku bana bari mu kiruhuko b’abanyeshuri,” turasaba ababyeyi ko babikurikirana kuko iminsi itandukanye, hagiye hagaragara abana bato bakodesha inzu bakagenda bakanywa n’inzoga, batagejeje imyaka yo kunywa inzoga hirya no hino mu gihugu. Icyo kintu kirakomeye cyane. Uretse nibyo byo kuba ari ibyaha no kuba bahavana ibyago byo kwandura Covid-19 ni ikintu gikomeye cyane.”

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yasabye abaturarwanda kutadohoka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo hatazongera kubaho guma mu rugo.