Kigali: Imiryango irenga ibihumbi 10 ituye mu manegeka igiye kwimurwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu ibarura bwakoze bwasanze imiryango 10.777 ituye mu bice bitandukanye ari yo igomba kwimuka mu manegeka mu kwirinda ko yahatakariza ubuzima muri ibi bihe hitezwe ko imvura nyinshi.
Muri iyi miryango yagombaga kwimurwa mu manegeka harimo 8930 yo mu Karere ka Gasabo, 1193 yo mu Karere ka Kicukiro na 654 y’i Nyarugenge.
Kuva muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Gasabo hamaze kwimuka ingo 4235 zigizwe na ba nyir’inzu 1069 n’abacumbitse bagera ku 3139.
Mu Karere ka Kicukiro ho hari hamaze kwimuka ingo 561 zirimo abari batuye 173 n’abakodeshaga 388 mu gihe mu Karere ka Nyarugenge ingo 635 zirimo abari batuye 202 n’abakodesha 433 ari zo zari zimaze kwimuka.
Mu ijoro ryo ku wa 20 Nzeri 2023, abantu bane bahitanywe n’imvura nyuma yo kugwirwa n’inzu aho bari batuye mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Umubyeyi n’abana be babiri bagwiriwe n’urukuta rw’urugo baturanye bahita bahasiga ubuzima mu gihe se yaguye mu bitaro azize ibikomere yari yagize.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye imbaraga mu kwimura imiryango yari iteganyijwe kwimuka mu manegeka ku buryo guhera tariki ya 21 Nzeri bumaze kwimura indi miryango 810 irimo iyo mu Murenge wa Gisozi n’uwa Jali ndetse n’uwa Gatsata mu Karere ka Gasabo.