Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu bukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Yorodaniya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze i Amman mu Murwa Mukuru wa Yoridaniya aho bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cy’Ubwami bwa Yorodaniya Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023.

Umuhango w’ubukwe watangijwe no gusinya ku masezerano yo gushyingiranwa mu Ngoro ya Zahran, hakurikiraho gahunda yo kwakira abashyitsi no gusangira ibya nimugoroba bibera mu Ngoro y’i Bwami ya Al Husseiniya.