Abahinzi ntibakibasha kwigondera igiciro cy’ifumbire

Bamwe mu bahinzi baravuga ko nubwo batangiye igihembwe cy’ihinga bagifite ikibazo cy’ifumbire igihenze ku isoko, kuko igurwa umugabo igasiba undi.

Igihembwe cy’ihinga cya 2022/2023 A, cyatangiye gisanze hari bamwe mu bahinzi bagifite ibibazo bitandukanye birimo kubura inyongeramusaruro zihagije.

Itangazamakuru rya Flash ryageze mu gishanga cya UTEXRWA giherereye mu murenge wa Gisozi ,mu Karere ka Gasabo, rihasanze abahinzi bari guhinga, hari abari gutera imbuto n’abari gusarura kugira ngo bazabone uko batera imbuto, batangirane n’iki gihembwe bari guhinga.

 Bamwe muri bo baravuga ko nubwo batangiye iki  igihembwe cy’ihinga, bafite ikibazo cy’ifumbire igihenze, bagasaba Leta kubashyiriraho nkunganire.

Umwe yagize ati “Imbogamizi twahura nayo imvura iramutse idutengushye, ikindi kibazo dufite ni uko ifumbire ihenze cyane ku isoko, kugira ngo umuhinzi ayigondere ntibyoroshye. Twasaba Leta ko yashyiramo nkunganire.”

Mugenzi we ati “Igishanga dukoreramo kiruzurirwa, twasaba ko bakidutunganyiriza kugira ngo tuzabashe gutanga umusaruro.”

Undi yungamo ati “Imyaka yacu irarengerwa iyo imvura iguye, ikindi ni uko n’imbuto zabuze, nk’ubu imbuto y’ibigori ntayo.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahinzi n’Aborozi mu Rwanda IMBARAGA, Munyakazi Jean Paul, arasaba abahinzi gutangira guhinga kugira ngo iyi mvura izasige ibihingwa byabo bitangiye kuzamuka, kandi bakibuka kwizigama kuko ifumbire mvaruganda igiciro cyayo gikomeje gutumbagira, gusa ngo n’uruhare rwa Leta rurakenewe .

Yagize ati “Ntekereza ko ifumbire y’imvaruganda ikomeje guhenda, usanga bigoranye kugira ngo abahinzi bashobore guhangana n’ibyo biciro, ariho duhera dusaba Leta ko  yakongera uruhare rwayo, kugira ngo abahinzi bashobore kubona umusaruro ku buryo bugaragara.”

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda   RABDrBucagu Charles, arasaba abahinzi gutangira guhinga ndetse bakiyandikisha muri ‘Smart nkunganire’ kugira ngo babashe guhabwa nkunganire ya Leta

Yagize ati “Nkuganire iri kuri bose nta munyarwanda ukumiriwe kuri nkunganire, turasaba abahinzi kujya muri smart nkunganire, kandi nk’uko tubizi ibiciro ku Isi byarazamutse by’ifumbire, gusa Leta yashyizemo nkunganire kugira ngo abaturage badakomeza guhura n’ibibazo.”

Ikigo RAB kigaragaza ko guhenda kw’ifumbire  mvaruganda ahanini byatewe n’intambara y’Uburusiya na  Ukraine,  gusa hari ikigega bakoze kugira ngo ifumbire ivuye hanze ibashe kubikwa hadategerejwe ivuye hanze burikanya, nk’uko byagendaga mu bihe bya mbere, ibyo bagaragaza ko bizongera umusaruro uturuka mu buhinzi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ikomeje gukangurira abahinzi gukomeza kwitabira gukora no gukoresha ifumbire y’imborera, nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro bwunganira ifumbire mvaruganda.

AGAHOZO Amiella