Igihano cyo gufungwa burundu gishobora kuvaho mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yagejeje ku nteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho harimo ko Uwahamwe n’icyaha gihanishwa igifungo cya burundu ashobora kujya agabanyirizwa iki gihano kugeza ku gifungo cy’imyaka 15, hashingiwe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, yasobanuye ko kuvugurura itegeko ryari rimaze imyaka itanu rikoreshwa, bigendanye na politiki nshya y’ubutabera mpanabyaha yo muri Nzeri 2022, yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda.

Iyi politiki ikaba ariyo izagenderwaho mu bikorwa by’inzego z’ubutabera cyane cyane ubutabera mpanabyaha mu nzego z’ubutabera mpanabyaha kandi imenyeshe impinduka zitandukanye ku bijyanye n’ubutabera n’uburyo butangwa.

Itegeko risanzwe riteganya ibyaha bimwe na bimwe ibihano byabyo bidashobora kugabanywa n’ubwo umucamanza yabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ibi bituma abacamanza badakoresha ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiriye kuko itegeko ribabuza guha agaciro impamvu zishobora gutuma umuntu agabanyirizwa igihano, bityo ibi bikaba bigira ingaruka k’ubutabera buboneye.

Ibi kandi bivuguruza ihame naryo riteganywa n’iri tegeko ko umucamanza atanga igihano akurikije; uburemere bw’icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.

Iri tegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange riri guhindurwa kugira ngo rihuzwe n’icyerekezo cy’iyi politiki cyo guhana no kugorora abakoze ibyaha no kubasubiza mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda na servisi bahabwa zigamije kubigisha kugira ngo bazasubire mu muryango ari abantu bazigirira akamaro, bakakagirira n’igihugu.

Uyu mushinga ugamije ‘Guha abacamanza ubwinyagamburiro bwo kuba bashobora kugabanya ibihano igihe hari impamvu nyoroshyacyaha, Kugena ko igihano gishobora kuba igifungo n’ihazabu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, Guteganya ko icyaha cyo gusambanya umwanya ari icyaha kidasaza no Guteganya ibindi bikorwa bibujijwe itegeko ririho ridateganya nk’ibyaha’.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ibi bituma abacamanza badakoresha ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiriye kuko itegeko ribabuza guha agaciro impamvu zishobora gutuma umuntu agabanyirizwa igihano, bityo ibi bikaba bigira ingaruka k’ubutabera buboneye.

Ibi kandi bivuguruza ihame naryo riteganywa n’iri tegeko ko umucamanza atanga igihano akurikije; uburemere bw’icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.

Depite Mukabikino Jeanne Henriette yavuze ko ibihano ku byaha byari byegeranye kugira ngo hirindwe ko umucamanza yagira ubwinyagamburiro bwatuma arya ruswa, none mu itegeko rishya bwatanzwe.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko ubucamanza bwiyubatse hashyirwaho amabwiriza n’imirongo ngenderwaho mu guca imanza bityo nta mpungenge za ruswa zakabayeho kuko n’urukiko rw’ikirenga ruzashyiraho imirongo ngenderwaho.

Ati “Turatanga bwa bwinyagamburiro ariko Urukiko rw’Ikirenga ruzashyiraho imirongo ivuga uko abacamanza bagenda babyitwaramo”.

Uyu umushinga w’itegeko uteganya ko igihe umucamanza abona ko hari impamvu nyoroshyacyaha, ashobora kugabanya ibihano ku buryo butandukanye.

Igifungo cya burundu gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’imyaka 15, igifungo kimara igihe cyizwi kiva ku mezi 6 kuzamura gishobora kugabanywa, ariko ntikijye munsi ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, igihano cy’igifungo kiri munsi y’amezi 6 gishobora gusubikwa, igihano cy’ihazabu gishobora kugabanywa kugeza kuri kimwe cya kane (1/4) cy’igihano cy’ihazabu gito giteganyirijwe icyaha cyakozwe, naho igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gusubikwa.”

Depite Hindura Jean Pierre yavuze ko koroshya ibihano ku bindi byaha byumvikana ariko ku wakoze icyaha cyakatirwa burundu bidakwiriye.

Ati “Numvaga ibindi byanozwa ariko aba burundu twaba tubaretse kuko hari impamvu zikomeye ziba zatumye bisanga muri icyo cyiciro”.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko atari ugushaka koroshya ibyaha kuko umucamanaza azajya asobanura impamvu yabikoze agendeye ku byo akurikiza aca urubanza.

Ati “Kuba igihano cya burundu cyagabanywa kugeza ku myaka 15, ntabwo bivuze ngo umucamanza agomba, ahubwo bibaye ngombwa arandika avuge impamvu ishobora kujuririrwa, urukiko rwo hejuru rukamuvuguruza”.

Niba bitameze neza ubwo ubushinjacyaha burajurira, urukiko rwisumbuye rufate icyemezo.

Ubusanzwe ibihano biteganijwe ku byaha byoroheje usanga bikwiye kuba igifungo n’ihazabu cyangwa kimwe muri byo bitewe n’uburemere bw’icyaha. Icyakora itegeko ririho ubu usanga ibihano byombi (igifungo n’ihazabu) bikomatanye ku buryo gutanga kimwe muri byo nabyo bituma umucamanza adashobora gutanga igihano abona gikwiriye igihe abona ari ngombwa.

Ni muri urwo rwego, ingingo zimwe zavuguruwe kugira ngo hateganywe ko igihano gishobora kuba igifungo n’ihazabu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.