Rusizi: Gucururiza mu nyubako zo hejuru bibateza igihombo

Bamwe mu bacururiza mu isoko riherereye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, barataka igihombo baterwa no kutabona abaguzi bitewe n’isoko ryashizwe muri etaje ya gatatu.

Aba bacuruzi bavuga ko abakiriya bahitamo kugirira abacururiza hanze y’iri soko, kandi badasora. 

Ni bamwe mu bacuruzi mu isoko rya Kamashangi riri mu murenge wa Kamembe, bavuga ko bashyizwe mu isoko rya kijyambere bizezwa guca akajagari kari muri iri soko ariko ntibijyende uko babyijejwe.

Abataka igihombo cyane ni abacururiza muri etaje ya 3, bikaba bigorana kubazamuka kubagurira, ahubwo bagahitamo kugurira abacuruza mu buryo butemewe.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Iri soko nta mukiriya uzamuka ngo aze kuduhahira. Twirirwa twicaye mu byukuri twarahombye, noneho imisoro bakadusaba amafaranga menshi kandi tutacuruje, ubu inzara igiye kutwica mugende mutuvugire.”

Undi yunzemo ati “Mukurikije ibyo mubonye byaboreye ahangaha, kandi byinguzanyo aya mafaranga si ayo twavanye mu mifuka yacu, nayo twagujije mu ma banki ariko se tuzishyura ayo dukuyehe? Mutuvuganire rwose kuko n’imisoro baduca ntayo ducuruza, dufite igihombo gikomeye.”   

Kuba aba bacuruzi bakwa amafaranga agera ku 13,500 buri kwezi  y’iseta bakoreramo, baravuga ko ahanitse ugereranyije n’uburyo babona abakiriya, bakaba basaba ko barenganurwa.

Yagize ati “Nibatugabanyirize amafaranga dusorera aha, batuvane kuri uriya mubare uhanitse, badushyire ku mubare buri wese yakwibonamo, ikindi banarwanye bariya bacururiza muri marato(Abazunguzayi).”

Akarere ka Rusizi kavuga ko iki kibazo ari gishya katari kakizi.

Bwana Kayumba Ephrem umuyobozi w’aka karere yabwiye itangazamakuru rya Flash ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Ni ubwambere mbimenye, ngiye kugikurikirana. Birasaba ko nanjye njyenda nkareba ko ibyo bavuga nawe umbwiye niba aribyo nkabikurikirana.”

Rwiyemezamirimo ukurikirana iri soko avuga ko kuba abacurua ibiribwa barashyizwe muri etaje ya 3, ariho hajyanye n’ubushobozi bwabo, kuko aho bashaka hasi hari ku giciro cyo hejuru.

Asanga iki kibazo cyo kubura abaguzi muri iri soko, cyakemurwa no guca akajagari k’abacuruza mu buryo butemewe bazwi nk’abazunguzayi.

Ubucuruzi bwabo bwibanda ku mboga n’imbuto
Hari imbuto ziba zangiritse kubera kutabona abaguzi

Yvette Umutesi