Mufti yavuze ku itandukaniro ry’umuyisilamu wagiye i Mecca n’utaragiyeyo

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salimu Hitimana yavuze ko gukora urugendo rutagatifu i Mecca ari itegeko ry’idini ya Islam ku babifitiye ubushobozi, kandi ko uyu mutambagiro uri mu nkingi eshanu iyi dini yubakiyeho.

Mu gihe Abayisilamu 84 b’Abanyarwanda baraye berekeje muri Arabie Saoudite mu Mujyi mutagatifu wa Mecca mu rugendo nyobokamana, Mufti yavuze ko umuyisilamu wagiye i Mecca aba ari ku rwego rw’indashyikirwa.

Aba bayisilamu bahagurukanye n’indege ya Rwandair ku mugoroba wo ku cyumweru, ikazabageza i Dubai bagakomereza i Mecca.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Saleh Hitimana yabwiye Flash gahunda y’aba bayoboke b’idini ya islamu n’ibindi bikorwa bazakorera muri iki gihugu kugeza bagarutse.

Ati “Bazabanza mu mujyi wa Mecca, aho bazatangira ibikorwa mu matariki 8, bigende bigere ku itariki ya 14, nyuma yaho baveyo, bajye mu mujyi witwa Madina, ahangaha bahakora ibikorwa byo gusura umusigiti mutagatifu w’Intumwa y’Imana Muhamad (sas), ndetse n’ahandi hantu nyaburanga haranga amateka y’idini ya Islam.”

Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam, hari iteganya ko buri wese akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu mutambagiro mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima k’ufite ubushobozi.

Mufti w’u Rwanda akomeza avuga ko abo bantu 84 bagiye mu bikorwa bitandukanye by’amasengesho, birimo n’igitambo.

Ati “ Bagiye gukora ibikorwa by’amasengesho, aho tuba twibuka ibikorwa birimo na cya gikorwa cyakozwe n’umukurambere wacu Ibrahim(gutanga igitambo), n’ibindi bikorwa birimo ibijyanye n’amasengesho akorerwa muri uriya musigiti mutagatifu wa Mecca.”

Mufti Salim yavuze ko inkingi ya gatanu mu idini ya Islam ari ugukora umutambagiro mutagatifu mu mujyi wa Mecca, ku babifitiye ubushobozi, anavuga ko hari itandukaniro rinini hagati y’uwagiyeyo n’utaragiyeyo.

Ati “ Iyo umaze kuba umuyisilamu hari ibyo usabwa gukora, mu rwego rwo kwizamura mu rwego rw’agaciro mu idini. Iyo ubaye uri umuyisilamu ugakora ziriya nkingi uko ari eshanu, wagira amahirwe ufite n’ubushobozi bukagushoboza gukora umutambagiro mutagatifu, uba uri umuyisilamu wo ku rwego rw’indashyikirwa. Ariko icyo kibazo akenshi, Nyagasani niwe uzi mu biremwa bye, abashobora kuba bakora ibyiza kurenza abandi, ndetse abarushije n’abandi niwe uzabahemba.”

Umutambagiro mutagatifu ubera i Mecca uzwi nka Hijj ni umutambagiro ukorwa n’umuyisilamu ubifitiye ubushobozi mu mutwe, ku mubiri ndetse n’Amafaranga.

Uwo mutambagiro ukorwa mu kwezi kwa 12 kwitwa “Dhoul Hijja” kuri karindari ya Kiyisilamu, iteka ugakorwa guhera tariki 08 kugeza tariki 13 z’uko kwezi, gusa umuntu akahagera mbere kugira ngo abe yitegura.

Abdullah IGIRANEZA