Musanze: Yabonye umugore bamuhaye inzu n’amafaranga ati “ngarutse mu rwanjye”

Byari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inzu, Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR INKOTANYI rwubakiye Muhawenimana Asuma umubyeyi wa bana bane, wabagaho mu buzima bwo gusembera kuko ntaho gukinga umusaya yagiraga.

Gusa uyu mugore amaze gushyikirizwa iyo nzu ndetse n’ibikoresho biyirimo byiganjemo intebe, matera n’ibyo kurya, hiyongeyeho n’amafaranga ibihumbi ijana (100 000frw) byo kuzakora umushinga uzamuteza imbere we n’abana be, umugabo we wari waramutaye mu gihe cy’imyaka 2 yahise agaragara mu ruhame, afata ijambo avuga ko yisubiyeho yiyemeje kugaruka mu rugo rwe.

Yagize ati “Na jye ubwo nkaba ngize nte? nkaba nisubiyeho  kugira ngo twongere tugire gute? duhuze …yegoooo”.

Karenzi Silidio akimara kuvuga ko yisubiyeho agarutse ku bana n’umugore we ndetse n’abana be abantu, abantu bahise batangira kuvuga ko agarutse kuko abonye umugore yataye bamuhaye inzu ndetse n’amafaranga.

Gusa Karenzi yahise abihakana, avuga ko impamvu yari yarataye umugore we n’abana, ari uko yari afite undi mugore gusa ngo yaje kwitaba Imana amusigira abana barindwi. Ngo kuba agarutse si ibintu bamuhaye amukurikiyeho.

Yagize ati “ Ntago ari ibintu nkurikiye, oya! Icyo ngicyo ntago nagiteganyaga ko dushobora gusubirana ari uko batwubakiye. Oya  ni igikorwa cy’Imana n’ibitangaza bya FPR INKOTANYI niyo yabikoze, ntago nabitekerezaga ko twasubirana ari uko batwubakiye”.

Gusa abaturanyi b’uyu muryango babwiye Flash ko niba uyu mugabo ari ibintu bimuzanye, byaba ari ikibazo gikomeye,

Baributsa Jean claude yagize ati “ Niba ari ibintu amukurikiyeho bizateza ingaruka, kuko niyo ya makimbirane. Rero kuba umugabo yemeye kujya imbere y’abayobozi agasaba imbabazi ati ngarutse mu bana ba njye umugabo atitaye ku byo asanze, ahubwo ubwabo bagakwiye gufatanya bagashakisha ibindi byaza bateza imbere”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney we avuga ko n’ubwo igikorwa cyo kubaka iyo nzu  gitumye uyu muryango wiyunga, ngo igikurikiyeho ni ukuzabasezeranya imbere y’amategeko kugira ngo amategeko arengere n’abana.

Yagize ati “Twubakiye uyu mubyeyi, umugabo yari yaramutaye. Turongeye turabahuje tuzakora n’igikorwa cyo kubasezeranya imbere y’amategeko, kugira ngo amategeko arengere n’abana babo  hanyuma dukomeze tubaherekeze mu bikorwa by’iterambere”.

Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR INKOTANYI, ngo mu buryo bwo gukemura amakimbirane yo mu miryango binyuze mu mugoroba wa babyeyi, nibyo bakoreshaga ku buryo muri buri murenge hari ingo eshanu zasubiranye, ngo gusa uyu mugabo ugaragaye mu ruhame bitewe n’uko bubakiye uwo yari yarataye ngo nibwo bwa mbere byari bibayeho.

Honore UMUHOZA