Bugesera: Imvura yaraguye ariko nta icyizere cyo kweza

N’ubwo imvura imaze iminsi igwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru, imyaka mu mirima ikaba imeze neza, abaturage bo muri ako gace nta cyizere cy’umusaruro na gicye bafite.

Kutagira icyizere babishingira ku kuba igihe izuba ryava iminsi mike ryikurikiranya iyo myaka yahita yuma mu gihe gito kandi itarera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buravuga ko buri mu biganiro n’inzego nkuru zifite ubuhinzi mu nshingano kugira ngo uburyo bwo kuhira i musozi bukwire muri ako karere.

Turi mu murenge wa Rweru umwe mu yigize akarere ka Bugesera, imyaka yiganjemo ibishyimbo, ibigori n’urutoki biragaragarira ijisho ko bitoshye kandi ibyinshi bigeze igihe cy’ibagara,ibindi bifite ururabo.

Tubajije ba nyir’imirima niba kuri iyi nshuro bafite icyizere cy’uko bazabona umusaruro, badusubije ko haba hakiri kare ugereranije n’imiterere y’ubutaka bugirwaho ingaruka zikomeye n’uruzuba rukunze kwibasira akarere ka Bugesera.

Umwe mu bahinzi yagize ati “ Ntibishoboka! Tweza ari uko ibishyimbo byabaye nk’igihisho. Ubu izuba rivuye nk’iminsi ibiri, byahita byuma”.

Undi ati “ Dushobora kubona bitohagiye gutya byagera mu rurabo, bikaraba imiteja itarakomera, izuba rikava, nta kintu twatoramo”.

Aba baturage basaba ko uburyo bwo kuhira ubuso bugari i musozi bwashyirwamo imbaraga bagahabwa ibikoresho byabafasha kugeza amazi mu mirima yabo. Ubu ngo ni bwo buryo bwonyine umuturage utuye mu murenge wa Rweru yahinga afite icyizere cyo kubona umusaruro baheruka mu myaka itari munsi y’itatu.

Umwe ati “Kereka haje ka kuma kanyanyagiza amazi mu bishyimbo tugashyiramo, ibyo byo byashoboka.”

Hari uwagize ati “Twuhiye, tugize ishyaba tukabona nk’amamoteri tukajya twuhira; uwuhiye niwe ugira icyo abonamo, n’utu ubona tugiye duhagaze nk’uru rutoki n’ibindi, ni ukubera ko we afite ubushobozi bwo kuba yaza akavomera.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ubusanzwe gafite ubutaka bwera  buvuga ko buri mu biganiro n’inzego zifite mu nshingano ubuhinzi kugira ngo bufashe ako karere kubyaza umusaruro ibiyaga icyenda bikarimo mu birebana no kuhira imyaka.

Mutabazi Richard ayobora ako karere yagize.

Ati “ Ni gahunda z’ibiganiro turimo, ni ibintu bisaba amikoro manini, ibyo bita ‘large scale irrigation’ kuhira i musozi ku buso bunini, ni ibintu bisaba amikoro menshi cyane, turabifatanyamo n’intara na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi nizera ko ibiganiro bigeze ahantu hashimishije ku buryo u Bugesera bwahindurwa n’ikijyanye no kuhira”.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kugeza ubu ubutaka bwagakwiye kuhirwa bubarirwa muri hegitari ibihumbi 600, ariko 10% byabwo nibwo bwuhirwa gusa, gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 iteganya ko ubutaka bwuhurirwa buzaba bwikubye 2 mu mwaka wa 2024.

Tito DUSABIREMA