Ku nkunga y’ingoboka ya 7500 buri kwezi yaguze inka y’ibihumbi 180

Mu gihe hari abagaragaza ko amafaranga ahabwa abari mu zabukuru y’inkunga y’ingoboka ari make, uwitwa Kanyamahanga James ufite nyina utishoboye uhabwa iyi nkunga, avuga ko iyo uyicunze neza ishobora kubyara umusaruro.

Mu buhamya uyu mugabo yahaye Flash kubera ko nyina uyihabwa ashaje cyane atabasha kuvuga, arerekana inzira byanyuzemo ngo amafaranga 7500 Frw ahabwa kuri kwezi agurwemo inka imukamirwa.

Kavamahanga James ni umuturage utuye mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, aratanga inama ku bantu bose bahabwa inkunga na leta ko bakwiye kuyifata neza ikagira icyo ibagezaho.

Kavamahanga kuri ubu ufite urugo rwe, ni umuhungu wa Nyiranzira Simoniya  ufite imyaka 85, ahabwa inkunga y’ingoboka y’amafaranga 7500 buri kwezi.

Uyu mukecuru ageze mu zabukuru, ku buryo Flash imusura atabashije kuvuga kuko ijwi rye ritumvikana. Umuhungu we aravuga ko yabonye nta bundi buryo yatunga uyu mukecuru, ahitamo kubyaza amahirwe inkunga y’ingoboka ya 7,500 afata ku kwezi.

Aha arasobanura uburyo yagize igitekerezo cyo kugura inka.

Ati “ Niba ari 7500, tugafata 5000 tukazigama 2500 akaba ariyo dukoresha mu rugo. Noneho 5000, 5000… niyo yagiye agera kuri iyi nka mureba. Njye ni kenshi nabwiye abayobozi ngo umukecuru bamuhe inka, bakambwira ngo afite ibintu ngo ntayo bamuha. Bamushyizemo nibwo nagiye nkusanya ayo mafaranga tugura inka, nongeraho n’utundi ducye.”

Umunyamakuru wa Flash yashatse kumenya igiciro iyo nka yaguzwe, Kavamahanga amusubiza muri aya magambo.

Ati “ Nabanje kugura akamasa gato k’ibihumbi 90 ndakarera karakura, ako kamasa nkagurana inka mureba. Icyo gihe twakabariye amafaranga ibihumbi 140, mbongera 45, ubwo nayiguze 185,000”.

Kavamahanga James arakomeza asobanurira akamaro iyo nka yaguzwe mu mafaranga ahabwa abageze mu zabukuru 7500 buri kwezi, imariye nyina umubyara.

Ati “ Ubwo narebye kure, ndavuga nti kugira ngo mbone amata  yo kumutunga dore ko nta kindi kintu abasha kurya, nafashe umwanzuro wo kugira ngo ngure iyo nka ajye abona amata yo kunywa, na njye mbone agafumbire ko gushyira kuri izi nsina ngo abone agatoki ko kurya”.

Mu ijwi ryumvikana gacye uyu mukecuru yemereye umunyamakuru wa Flash ko kuba anywa amata aribyo bitumye akiriho.

Imirimo rusange iha abantu benshi akazi, inkunga y’ingoboka, inguzanyo zihabwa abatishoboye kugira ngo zibateze imbere ni bimwe mu bikubiye muri gahunda ya ‘Vision 2020 Umurenge Program’  yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije.

Mu myaka 11 ishize, abagenerwabikorwa ba VUP bari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2 bamaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyari ziri 285 na 290.

Yvette Umutesi