Umusore wo mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yo gukekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside aho abamwumvise bavuga ko yavuze amagambo atandukanye arimo ko “Ubu intambara igarutse nta mututsi wabacika” ndetse ko 1994 bashyizemo imiyaga.
Byabereye mu mudugudu wa Kigarama, ahazwi nko kuri mirongo ine, ari naho Ubareba Emmanuel bakunze kwita Rusaku w’imyaka 31 y’amavuko watawe muri yombi yakoreraga umwuga wo kudoda inkweto.
Itangazamakuru rya Flash ryageze muri kariya gace maze uganira na François Nsabimana warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Agira ati “Rusaku asanzwe agira ingengabitekerezo cyane yavuze ko abatutsi ari abagome kuko bamuhombeje ibihumbi 80frws.”
Mukampazimaka Eugedie ufite inshingano zo kuba mutwarasabo nawe yagize ati “Rusaku yahereye mu gitondo mbere y’uko afungwa avuga ko Intambara igarutse nta mututsi wabacika kuko bashyizemo imiyaga kandi abatutsi baba barabitse amarira yabo none ubu mu kwa kane igihe cyageze cyo kurira.”
Ubuyobozi bwa IBUKA, buvuga ko uriya musore yari yasinze ariko ibyo bitaba intandaro yo gutuma agira ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko bidakwiye.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Busasamana,Kananura Musare Vincent de Paul arabisobanura.
Ati “Bivugwa ko yari yasinze ariko ni urw’itwazo kuko yari yahereye kare avuga ko abatutsi ari abagome.”
Ingengabitekerezo ya Jenoside ihanwa n’amategeko y’u Rwanda, akenshi ikunze kumvikana mu gihe cy’iminsi irindwi yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu Rusaku watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Théogène NSHIMIYIMANA