Liverpool yakoze amateka akomeye mu mukino banyagiye FC Barcelona 4-0

Liverpool igeze ku mukino wa nyuma wa kabiri, mu myaka ibiri yikurikiranya mu irishanwa rya ‘Uefa Champions League’, nyuma yo kwishyura ibitego bitatu yari yatsinzwe na Fc Barcelona mu mukino ubanza, ikarenzaho n’icya kane mu ijoro ritazibagirana ku kibuga Anfield.

Babibashijwemo n’abafana bayo, ‘The Reds’ nk’uko bita Liverpool, bakoze ibidashoboka, bakuraho igisebo bagiriye ku kibuga Camp Nou mu mukino ubanza, ubwo batsindwaga ibitego bitatu ku busa, batsinda ibitego bine.

Ni ubwa mbere bibaye kuva mu mwaka w’1986, ubwo Barcelona yakuragamo ikipe ya Gothenburg, ikipe yakishyura ibitego bitatu yatsinzwe mu mukino wa mbere wa ½ cya ‘Champions League’, igakomeza ku mukino wa nyuma.

Divock Origi watangiye uyu mukino ku bwo kubura amahitamo, yatsinze igitego cya mbere ku munota wa karindwi, gusa icyazazamuye ikizere cya Liverpool, n’ibitego bibiri mu masegonda 122 byatsinzwe n’Umuhollandi Georgio Wijnaldum, winjiye mu kibuga asimbuye.

Wijnaldum ukina mu kibuga hagati, yahaye ikizere Liverpool

Barcelona yabaye nk’iyihungabanye, na kabuhariwe wa yo Lionel Messi ntacyo yakoze cyahaga ikizere ikipe ye, kugeza ubwo Origi yatsinze igitego cya kane, cyashyize imbere ho igitego kimwe ikipe ya Liverpool mu mikino yombi, nyuma y’umupira mwiza wari uvuye muri ‘corner’ wari utewe na Trent Alexander Arnold.

Umwaka wa kane ukurikirana, Messi atagera ku mukino wa nyuma wa Champions League

Abakinnyi n’abafana ba Liverpool buzuye ibyishyimo nyuma y’ifirimbi ya nyuma. Abafana ba Liverpool bagize uruhare rukomeye muri uyu mukino utazibagirana, guhera ku munota wa mbere.

Si ubwa mbere Liverpool itsinze umukino iturutse inyuma, kubera ko ubwo baheruka gutwara iki gikombe cya Uefa Champions League mu 2005 muri Turikiya, bishyuye ibitego 3 bari batsinzwe mu gice cya mbere n’ikipe ya AC Millan.

Liverpool izajya ku mukino wanyuma i Madrid ku itariki ya 1 Kamena, ishaka igikombe cya yo cya gatandatu, aho itegereje iyo bazahura hagati ya Ajax na Tottenham bakina kuri uyu wagatatu.

Byari ibyishimo, nyuma y’ifirimbi ya nyuma

Leave a Reply