Uganda: Perezida Museveni yavuze ko bazakora urukingo rwabo

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko igihugu cye giteganya kuzakora urukingo rwa Covid-19 kandi ngo ruzaba rurenze iziri gukorwa ubu.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko akiri kureba urukingo yafata, nyuma y’iminsi Guverinoma ye itangiye gahunda yo gukingira Covid-19 ikoresheje AstraZeneca.

Bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bakingiwe mu ruhame inkingo zageze ku bihugu byabo, kugira ngo bagaragaze ko bazizeye.

Mu ijambo yavuze kuri televiziyo kuri iki Cyumweru n’ijoro, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko atarakingirwa kuko yaretse bagahera ku bakora mu buvuzi, we akomeje “kwirinda kandi akirinzwe n’umubiri”.

Museveni yavuze ko n’umugore we Janet Museveni atarakingirwa.

Mu kwezi gushize, minisitiri w’ubuzima Jane Aceng yahakanye amakuru ko perezida n’abantu bari hafi ye bakingiwe mu ibanga, mbere y’uko gukingira bitangira kumugaragaro mu gihugu.

Yasubizaga amakuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu gihugu Daily Monitor n’icyo muri Amerika the Wall Street Journal.

Mu ijambo rye ryo kuri iki Cyumweru, Perezida Museveni yavuze ko icyo kinyamakuru kigomba gusaba imbabazi cyangwa “akazagikurikirana” anyuze mu nkiko.

Uganda iteganya gukingira 49% by’abayituye mu buryo buzakorwa mu byiciro.