Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nubwo hashize imyaka 28 nta muntu uragaragarwaho ko yarwaye Indwara y’imbasa ababyeyi badakwiye kudohoka Ku gukingiza Abana bakivuka iyi ndwara cyane ko Inkingo zihabwa Abana ntakiguzi bisaba.
Hari bamwe mu babyeyi bafite abana bahawe uru rurkingo bavuga ko nubwo bo bumva akamaro ko gukingiza abana ariko hari abaratarabikozwa hirya no hino aho batuye.
U Rwanda rwifatanyije ni isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurandura Indwara y’imbasa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Indwara yimbasa iheruka kugaragara mu mwaka wa 1993.
Minisiteri yubuzima ivuga ko kuba iyi ndwara yandurira mu mwanda wo mu musarane itakigaragara mu Rwanda bidakwiye guha urwaho ababyeyi kudakingiza Abana babo.
Ikigo cy’iguhugu cyubuzima RBC kirasaba ababyeyi gukomeza gukingiza Abana kuko aribwo buryo bwo kurandura iyi ndwara Burundu.
Itanga Ines umukozi muri RBC mu ishami rishinzwe gukurikirana indwara zishobora kuba ibyorezo yagize ati”imbasa ni indwara yandura ibihugu duturanye rero badafite ingamba zihamye nkizo difite cg se kuba harahandi ku isi iyi ndwara igaragara igihe cyose natwe yatugeraho,niba covid yambuka unyanja ikatugeraho birumvikana ko indwara zandura zose zishobora kugera henshi rero urumva natwe tuba dufite ibyago byo kugerwaho niyo ndwara.
Niyompamvu rero tuzahagarika gukingira ari uko iyi ndwara yarandutse hose ku isi.”
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko hari ibimenyetso byindwara byigeze kugaragara mu gihugu cyigitutanyi cya Uganda mu kwezi Kwa 6 bityo ko kwirinda ari ingenzi bityo ko ingamba zashyizweho zirimo ikingira bikwiye kwitabwaho.
Jeane Niyibaho umukozi muri OMS ati”ni ibintu bibibiro byonyine bikwiye gukorwa ariko bikomeye cyane.
Ni ukuvuga ngo kurandura indwara y’imbasa ikingira ryacu rigomba kuba rifite imbaraga cyane buri mwana wese agakingirwa kandi akuzuza inkingo zose.
Ikindi cya kabiri ni uko ikurikirana rikwiye kugera kunzego zose buri wese akabigira ibye,hanyuma ababyeyi bose nabo bakamenya imbohamzi twagira mugihe iyi ndwara yaba yinjiye mu gihugu cyacu bakadufasha kwigisha ababyeyi kujyana kwa muganga ugaragaje ibimenyesto byayo.”
Hari bamwe mu babyeyi bakingije Abana babo urukingo rw’imbasa bavuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire mibi ku nkingo zihabwa Abana ariko hari nabandi bamaze kubisobanukirwa.
Uwingabire Joselyne ati”ntago ari bose ariko jye ndabikuriza nabatabikurikiza nabagifite imyumvire bavuga ko ari indwara barimo kubateramo zitarizisanzwe ninkiyo myumvire nyine,ni nk’ababandi bajya banga gufata indangamuntu,mituelle n’ibindi ni imyumvire nyine ariko tugerageza kubigisha kuko gukingiza umwana bimurinda.”
Mukeshimana Delphine ati”ababyeyi barabyumva cyane kuko iyo babahaye gahunda yo gukingiza abana barayubahiriza kuko batubwira ko iyo umwana hari urukingo atabonye bimugiraho ingaruka mu buzima bwe.”
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ingaruka zumuntu wanduye Indwara yimbasa ari ukumugara amaguru cg amaboko rimwe na rimwe akaba yanabura ubuzima.
Kuri ubu Indwara yimbasa isigaye mu bihugu 2 Ku isi birimo afganstan na Pakistan kubera ko kugera ku babyeyi ngo bakingize Abana babo bigorana kubera intambara zurudaca zihora Muri ibi bihugu.
UMUTESI Yvette