Paul Rusesabagina yasabiwe kurekurwa agakurikiranwa ari hanze

Umwunganizi wa Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yatangaje ko yasabiye umukiliya we kuba yakurikiranwa adafunzwe kubera impamvu zirimo uburwayi amaranye igihe, ndetse no kuba ari “umuntu mwiza” utarahamwe n’icyaha na kimwe kandi wahawe n’ibihembo mpuzamahanga, bigaragaza ubunyangamugayo bwe.

Me Rugaza David yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubusabe bw’uko Rusesabagina yarekurwa agakurikiranwa ari hanze bwatanzwe akiri mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, gusa ntibwahabwa agaciro kugeza agejejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Ubwo yitabaga Ubushinjacyaha ku nshuro ya mbere, ntabwo yigeze abazwa ku bw’impamvu z’uko yari afitanye gahunda n’abaganga, umunsi wakurikiyeho nabwo abamwunganira bamusabiye ko yaruhuka akazongera kwitaba kuri uyu wa Gatanu.
IGIHE