Umujyi wa Kigali wasabwe kongera ubwiherero rusange

Hari abatuye n’abakorera mu mujyi wa Kigali, basabye ko hakongerwa ubwiherero rusange kuko ubuhari bukigaragara ahahurira abantu benshi gusa, nko muri za gare no mu maguriro rusange.

Aba ni abagenda bya buri munsi mu mujyi wa Kigali, abawutuyemo n’abawukoreramo imirimo ya buri munsi, bose bahuriza kukuba ubwiherero rusange ari iyanga mu murwa uri mu ya mbere ifatwa nk’isukuye kurusha myinshi muri Afurika, ariko byagera ku bwiherero isura igasa n’ihinduka.

Aba baragagaraza uko babona ubwiherero rusange mu mujyi bagereranije nn’uburyo bwakenerwa.

Umwe ati “Urumva niba uzabona ubwiherero ugeze muri gare, hari igihe uba uri mu nzira utaragera muri gare ukabukenera ariko ukaba utabubona. Nti bucye ntabwo buhagije.”

Undi ati “Urabona nk’umuntu avuye ku isoko rya Kimironko uri kumanuka uz muri Gare ukeneye kwihagarika ntiwabona aho ujya. Ahari niba ari ubutaka buto ntabwo twabimenya.”

  Mugenzi Wabo nawe yagize ati “Wenda aho ubwiherero buri ni mu bikari by’abantu aho bakorera. Waba utahakorera bakakubwira ngo nta bwiherero buhari.”

Ukurikije ubuhamya bw’abari bakeneye ubwiherero igihe bari bakubwe, ariko bagashobora kwikiranura n’umubiri mu buryo butemewe, bagaragaza ko yaba inzira itoroshye gukora muri ubwo buryo ukurikje imiterere y’umubiri, bagasaba ko ubwiherero rusange bwakwirakwizwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali ku bwinshi, mu rwego rwo kubungabunga isuku ya Kigali yabaye ikimenya bose ku Isi.

Umwe ati “Ushobora kuhaza uri uwo mu Ntara nta muntu ukuzi ,ukabura ahantu wiherera bikakugora, cyane cyane nk’umudamu biramurushya. Wenda umugabo we ashobora kwikinga ahantu akubwe cyane bikomeye ariko ubwo iyo bagufashe nabwo baraguhana.”

Undi yagize ati “Birumvikana nk’uku umuntu yabyaye kwihangana biba bigoye. Njye numva ko badushakira ubwiherero.”

Mugenzi wabo nawe ati “Mfashe nk’urugero nzamutse Nyabugogo, ngeze hariya hahoze  gereza niho bagize ubwiherero, usanga hari umwanda kube4ra ko abantu babuze serivise nziza. Kuba umujyi udafite ubwiherero ni nko kugira inzu nziza yubatse nka ziriya za Nyarutarama  utagira ubwiherero naho wiyuhagirira. ”

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bwatangiye kubaka ubwiherero rusange ku masite agera kuri arindwi, kandi ko ari igikorwa gikomeje hibandwa ku hantu bigaragara ko hakenewe ubwiherero koko, kurusha ahandi.

Solange Muhirwa ni umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’imiturire mu mujyi wa Kigali.

Ati “Mu pera z’’ukwezi kwa Kane k’uyu mwaka, twari twatangiye kubaka ubwiherero rusange  kuri site zirindwi ariko buri bwiherero rusange bugiye bufite imiryango 8. Hari eshatu z’abadamu hakaba imwe y’abafite ubumuga, 2 z’abagabo ndetse naho bihagarika.”

Yakomeje agira ati “Twagiye tureba ahantu hakenewe ubwiherero koko cyane cyane ahantu hakunze guhurira abantu cyangwa se ku nzira ariko nanone gahunda irakomeje hari ahandi hantu twabonye turahita dukomeza twubake n’izindi kugira ngo tube twabasha gukemura ikibazo cy’abantu baba bakenera ubwiherero rusange. ”

Kugeza ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abasaga miliyoni 1.2,  batuye ku buso busaga Km2  730 ,utabariyemo abawugendamo umunsi ku wundi bakenera serivisi zitandukanye, bitewe n’igihe bawumaramo.

Tito DUSABIREMA