Umukarani w’Ibarura arasaba ubufasha nyuma yo gushumurizwa imbwa agiye kubarura

Umukarani w’ibarura Uwimupuhwe Josiane wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, arasaba ko yafashwa kwivuza ibikomere yatewe n’imbwa yamurumye ubwo yajyaga kubarura umuturage witwa Kanani Jean Robert.

Inkuru y’umukarani w’ibarura warumwe n’imbwa y’umuturage yari agiye kubarura, iri muzacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuru uyu wa kabiri tariki 23 Kanama 2022.

Uwimpuhwe Josiane ni umugore w’imyaka 33, uri mubabarura abaturage mu gikorwa k’ibarurarusange rya gatanu riri kuba mu gihugu hose.

Umunyamakuru wabonye inkuru ye ku mbuga nkoranyambaga yamusanze mu ivuriro rito riri muri centre ya Gasanze, aho ari kuvurwa ibikomere yatewe n’imbwa yamurumye.

Aha ngaha arabwira umunyamakuru uko yinjiye muri uru rugo imbwa yari kumwe n’umwana w’imyaka 8 ikamusingira ikamuruma ku kibero.

Yagize ati “Nagezeyo imbwa iramoka nsaba umwana gufungura urugi turinjirana,imbwa isuzugura uwo mwana bigaragara ko hari umuntu wari uyinshumurije ngo imfate,irangije iramfata nkinjira.”

Uwimpuhwe Josiane arasaba ko yafashwa mu kwivuza, agahabwa n’indishyi nk’uwakomerekejwe n’iyi nyamaswa yo mu rugo rw’umuturage, batuye mu kagari kamwe.

 Ati “Njye nkeneye ubufasha kuko imbwa yanteye ubusembwa sinkikora yanciciye akazi,insigiye ubusembwa. Numvaga mwankorera ubuvugizi uru ruhu imbwa yavanyeho nkabona indishyi y’akababaro.”

Umunyamakuru wa Flash yavuganye n’umugore wa Kanani kuri telefone, amubwira ko  uyu mukarani w’ibarura yarumwe n’imbwa kubw’impanuka, ariko ngo hariubufasha bari kumuha.

Yagize ati “Ni ibyago nta muntu wari uhari ngo ahite amutabara. Abantu baje imbwa yarangije kumurya ,gusa hari ibyo twamufashije kwa muganga.’’

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nduba, buvuga ko bwamenye iby’aya makuru ndetse ngo bari kuyakurikirana, kugira ngo uyu mukarani w’ibarura avurwe akire.

Madamu Nibagwire Jeanne ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Yagize ati “Aya makuru twayamenye ndetse hari ibyo yatangiye gufashwa, Nyirayo turacyamushaka ni ngombwa ko azafasha uyu muturage.”

Akarere ka Gasabo mu butumwa kashubije umwe mubanyamakuru wavugaga kuri iki kibazo, kavuze ko kari kugikurikirana kandi uyu mugore azafashwa akavurwa.

Iikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, cyavuze ko ibyakorewe uyu mukarani bidakwiye kandi ko uwabikoze ari  gukurikiranwa, mu butumwa bwo kuri Twitter cyatangaje.

Ubutumwa buragira buti “Twihanganishije umukarani w’ibarura wariwe n’imbwa ubwo yari mu kazi ke. Ibi ntibyari bikwiye ku banyarwanda bigishijwe bihagije ku kamaro k’ibarura. Uwabikoze ari gukurikiranwa n’nzego zibishinzwe, umurwayi nawe ari kwitabwaho.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, aherutse kwibutsa abaturarwanda ko bagomba gucungira umutekano abakarani b’ibarura n’ibikoresho byabo bazaba bafite, asaba abafite amatungo nk’imbwa z’inkazi kwirinda ko hari uwo zahungabanya.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabwiye itangazamakuru rya Flash ko ruri gukurikirana iki kibazo.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo avuga ko iyi mbwa yarumye uyu muturage, bamenye amakuru ko isanzwe ikingiye.

Iri barura rinini riba buri myaka 10, kuri iyi nshuro rizaba rikurikiye andi ane yabanje arimo iryo mu 1978, 1991, 2002 na 2012 ariryo riheruka.

 Ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.

Uretse kumenya umubare w’abaturage n’uko babayeho, harebwa n’aho batuye, inzu batuyemo, ibikorwa remezo n’ibindi byose bireba uburyo umuturage abayeho muri rusange.

Iri barura ni ingenzi kubera ko n’andi mabarura mato aba mu gihe cy’imyaka mike ashingira ku ibarura ry’abaturage kuko ni ryo ritanga urutonde rw’ibigenderwaho mu gutegura andi mabarura mato.

Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ririmo kuba mu gihugu hose hagati ya tariki 16-30 Kanama 2022.

AGAHOZO Amiella