Perezida Kagame yerekanye uko u Rwanda rwari igihugu cyasenyutse mu myaka 25 ishize n’aho rugeze ubu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abagize inama y’ubutegetsi y’ishyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Amerika, NBA,  uko u Rwanda mu myaka 25 ishize rwavuye ku kuba igihugu cyasenyutse kuri ubu rukaba ari igihugu cyihuta cyane mu iterambere ry’ubukungu n’iry’izindi nzego zitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ari i New York mu biganiro yagiranye kuri uyu wa kane n’abagize inama y’ubutegetsi y’iryo shyirahamwe ndetse n’abanyamuryango baryo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yagaragarije abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa wa Basketball muri Amerika uko u Rwanda rwari rumeze mu mwaka wa 1994.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rwari rwarasenyutse nta nzego za Leta n’izabikorera zikora. Imivu y’amaraso itemba igihugu cyose.

Umukuru w’igihugu yavuze ko  icyo gihe buri kimwe cyose igihugu cyari gikenewe cyihutirwaga hibazwa ikigomba gutangirirwaho.

Yagize ati “Ntangiriye mu myaka 25 ishize igihugu cyari cyarasenyutse habayeho kwangirika gukomeye. Urwego rw’abikorera ntirwakoraga, nta serivisi za leta , ni amaraso gusa  yatembaga mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “ Twatangiriye ku gusanasana  ndanatekereza ko gusanasana ari imvugo yoroheje, twatangiriye ku guterateranya uduce, twongera gushyira hamwe abantu,ubwiyunge,ubutabera umutekano no kongera kubaka amashuri amavuriro serivisi za leta zitandukanye kugira ngo uburemere bw’ikibazo bwumvikane. Buri kimwe cyose umuntu yari gutekereza muri ibyo bihe cyarihutirwa, tekereza umuntu ufite ibintu amajana kandi byose byihutirwa.”  

N’ubwo byari bimeze bityo ariko umukuru w’igihugu yanagaragaje uko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe igihugu kiyubatse mu ngeri zitandukanye. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko habayeho ubutabera, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakagezwa imbere y’ubutabera  kandi n’imiryango y’abahemukiwe igatanga imbabazi.

Perezida Kagame ati “Ubumwe n’ubumwe bw’igihugu bwarabonetse, ubutabera bwaratanzwe, abagize uruhare muri Jenoside baciriwe imanza. Habayeho kubabarira, abakoze ibyaha bya Jenoside bamwe bararekuwe, twibanze cyane kubari abayobozi icyo gihe kuko nibo batumye rubanda rwishobora muri icyo cyaha. ”

Perezida Kagame  yagaragaje ko guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi byakurikiwe n’urugendo rwo kwiyubaka mu nzego zose, aho yagaraje ko abagore bongerewe ubushobozi kuri ubu  bakaba bafite ubwiganze mu nzego zifata ibyemezo kandi n’ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwifashe neza nk’uko bigaragazwa n’ibigo mpuzamahanga by’ubukungu.

Umukuru w’igihugu ati  “Twabonye rero abagore bongererwa ubushobozi ubu mu Nteko Ishingamategeko,Dufite hafi 62 % by’abagore. 50% kandi by’abagize guverinoma nabo ni abagore na ba rwiyemezamirimo b’abagore bari kwiyongera .”

Akomeza agira ati “Gushora imari mu Rwanda ku ruhando  mpuzamahanga, Banki y’isi igaragaza ko u Rwanda ari urwa kabiri mu koroshya ishoramarimuri Afurika. Ku isi ni urwa 29  mu  bihugu 190  byakoreweho ubushakashatsi. Turi kubona izamuka ry’ubukungu umwaka ku wundi. Ni izamuka riri hagati ya 7 n’8% . Mu 2018 twabonye 7.2 % turateganya ko biziyongera bikarenga icyo gipimo, turateganya 7.6 %. Mbere mu 2017 twari dufite 6.5%. Ibintu biri kujya mu buryo ariko ikigaruka cyane mu byo dutekereza ni uko ayo mateka yaduhaye isomo. Kimwe mu byo dutekereza ni ukuramba kw’ibyo turimo gukora.”

Perezida Kagame yabwiye abagize inama y’ubutegetsi y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki muri Amerika NBA ko Afurika ifunguye imiryango ku ishoramari ku isi byinshi.

Umukuru w’igihugu yagaraje ko isi ifite byinshi byo kungukira kuri Afurika ariko Afurika nayo ikagira icyo yunguka. Ku bwe ngo iki ni cyo gihe cyo gushora imari muri Afurika.

Photo: Village Urugwiro

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply