“Ba Bernard Ntaganda na ba Ingabire bashaka kugarura bene iyi ‘ideologie’, ntituzatinya kubahana.” Dr. Bizimana

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside iraburira uwariwe wese washaka kongera gusubiza inyuma igihugu, kabone n’ubwo yaba ashyigikiwe n’amahanga.

Ibi Umunyabanga wa Komisiyo y’Iguhugu Kurwanya Jenoside yabigarutseho ubwo Polisi y’Igihugu yibukaga abatusi bazize Jenoside mu 1994.

Ubwo  Polisi y’Igihugu yibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene ,yasobanuriye  abapolisi bari bitabiriye uyu muhango amateka mabi yaranze Leta zateguye zikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo kumva uruhererekane rw’urwango rwashyizwe mu Banyarwanda mu kwanga abatutsi no kubambura ubumuntu,bamwe mu bapolisi  baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko mu kazi bakora ka buri munsi bagiye guhangana n’abakigaraho ingengabitekerezo ya jenoside kuko ariyo isenya.

PC Ngirabakunzi Justin umwe mubagize Polisi y’igihugu yavuze ko bakwiye gukumira ingengabitekerezo kandi hagahanwa uyigaragayeho.

Yagize ati “tugomba gukumira uwariwe wese ushaka kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside no guhana uwo bigaragayeho, kuko kuyikumira ni ko  kurwanya Jenoside mu buryo nyabwo.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije Ushinzwe Ubuyobozi n’Ubakozi, DIGP Juvenal Marizamunda, yabwiye abari muri uyu muhango  ko hari ibyagezweho mu guhangana n’ibibazo bituruka kuri jenoside ariko ko hari ibyo bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga mu kubirwanya birimo ipfobya n’ingebitekerezo ya Jenoside no  kurwanya uwashaka gusubiza igihugu mu bihe cyanyuzemo.

Ati “ Ibi byose biradusaba, nka Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego z’umutekano, gukora cyane kugira ngo turwanye uwari wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu, duharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi.”

Dr. BIZIMANA Jean Damascene Umunyabanga wa Komisiyo y’Iguhugu Kurwanya Jenoside  yasabye Polisi gukomeza kurwanya abagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside no kubahana.

Ati “natwe kubera ko tubona aho yatugejeje, reka tujye dutinya kwegera abayifite, tubarwanye uko bishoboka. Buriya nk’iyo haje abantu bashaka gushinga imitwe ya politike, abantu nka ba Bernard Ntaganda, ba Ingabire(Victoire), bakaza bashaka kugarura bene iyi ‘ideologie’, umuntu azi neza uko imeze n’aho yagejeje abantu, tugomba kujya duhita tubabwira duti have. Ntidutinye kubakurikirana ntidutinye ku bahana, igihe bigaragara ko ari aha bashaka kugarura u Rwanda. Abazungu babashyigikiye nibashaka basakuze ariko twe nitwakemera ibyo.”

Ubwo Abanyarwanda bari  kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino mu gihugu ntihasiba kumvikana abagifite ingengabitekerezo haba mu mvugo cyangwa mu bikorwa.

Ingingo ya 135 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhwamwe n’ icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe  y’amafaranga y’u Rwanda.(1.000.000).

Leave a Reply