Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’Ibihugu byunze Ubumwe by’abarabu Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022.
Mu butumwa ibiro by’umukuru w’igihugu village Urugwiro byanditse kuri Twitter buga ko biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu yunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, wari perezida w’iki gihugu witabye Imana muri Gicurasi 2022, ndetse akageza ubutumwa bw’akababaro kuri Perezida Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan.