Aimable Karasira Uzaramba wongeye kwitaba urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yikomye ubuyobozi bwa gereza abwira urukiko ko afite ubwoba ko azongera gukora ibyaha bitewe n’amagambo avuga.
Mu rukiko umucamanza yabanje gusoma raporo yakozwe na Docteur Schadrack Ntirenganya, Docteur Charles Mudenge na Docteur Xavier Butoto bavuga ko basuzumye Karasira Uzaramba Aimable.
Iyo raporo igaragaza ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye indwara zitandukanye zirimo nizatewe n’ingaruka zo kubura ababyeyi be mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 ariko ubwo burwayi bwe butamubuza gutekereza neza.
Nyuma y’uko umucamanza amaze gusoma iyo rapora Karasira amanitse akaboko yasabye ijambo.
Aimable Karasira ati”Maze iminsi ndwaye simeze neza nakoze imyanzuro ubuyobozi bwa gereza bwanga kuyishyira muri system nanditse imyanzuro bayiha abaganga aho kuyishyira muri system”
Karasira akomeza avuga ko mu iburanisha ry’ubushize Karasira atanze kuza kuburana ahubwo gereza yabyanze ko aza mu rukiko bamubeshya ko bamujyana kwa muganga.
Urukiko rwamubajije niba imyanzuro abunganizi be bakoze atayemera, mugusubiza Karasira yavuze ko abunganizi be ari aba leta kandi nahabwa igihano ataribo bazagikora ahubwo ariwe uzagikora
“Imyanzuro bakoze ndayemera ariko ntiyuzuye hari ibyo nakongeramo”
Urukiko rwabajije Karasira niba imyanzuro abunganizi be batanze batarayiganiriyeho maze Karasira asubiza agira ati”Ku bijyanye n’uburwayi bwanjye bwo mu mutwe ninjye wo kubyivugira kuko ni njye urwaye niyo napfa ariko bagenzi banjye byibura mbasezere, nakoze imyanzuro nyiha gereza ntiyayishyira muri system”
Urukiko rwamubajije ibimenyetso byibyo (Karasira) avuga maze Karasira nawe ati”Murakoze abayijyanye nibo babifite”
Karasira yavuze ko yarokotse jenoside abe bishwe
Karasira ati”Maze iminsi ndota nincwa, ndota pfa kenshi buri gihe nincwa niyo Perezida Kagame yaba ari hano nabivuga gusa iyo mbibwiye ubuyobozi bwa gereza bumbwira ko ndi guteta”
Karasira yongeraho ati”Icyo mbwira urukiko ndashaka kwandika ubuzima bwanjye nkakora imyanzuro nkayishyira muri system nayisinyeho”
Me Gatera Gashabana wunganira uregwa we aravuga ko ikibazo kijyanye n’imyanzuro Karasira Aimable yakigejeje Ku bavoka be ubwo bamusuraga
Me Gatera ati”Iyo myanzuro yatubwiye ko yahaye gereza n’ubu ntiturayibona muri system nk’urukiko turarusaba ko rutegeka gereza rugashyira uwo mwanzuro rwahawe na Karasira maze ugashyirwa muri system”
Urukiko rwamubajije icyo ruri bushingireho Me Gatera nawe mugusubiza ati”Ntibyadutangaza iyo ari ikibazo kireba Karasira ibye byose barabidutwara bakadusaka twe nk’abavoka kandi Karasira afite uburenganzira ko nawe hari ibyo yakongeramo bityo Karasira ahabwe ubutabera buboneye”
Me Evode Kayitana umwe muri babiri wunganira Karasira yavuze ko Karasira adashobora kwandika ibintu byose ngo abimuhe hari ibyo ashobora gukora akabiha gereza noneho nawe akabibona muri system
Ati”Ibintu Karasira avuga nanjye sinabisubiramo kuva na mbere nangira kumwunganira namubujije kuvuga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu rukiko kuko nta kibazo bafitanye ariko yarananiye aranga akamuvuga”
Karasira adahawe ijambo yahise arangurura ijwi abwira Me Kayitana ati”Mpora murota, mpora murota wowe rero ntufite ubushobozi bwo kugenzura inzozi zanjye”
Karasira yabwiye urukiko ko ataje kunanirana ko niyo yahabwa iminota mirongo itatu cyangwa isaha imyanzuro ivuga kuri raporo y’uko abaganga bamusuzumye yaba ayirangije kuyandika
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Karasira aburana avuga amagambo arenza umurongo
Ubushinjacyaha buravuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana kuba yarakoze imyanzuro ntijye muri system akabivuga ku magambo gusa urukiko rutagakwiye kubiha agaciro kuko nta bimenyetso bihari
Ati”Karasira yashoboraga guhura n’abunganizi be muri gereza bakandika imyanzuro binagendanye ko abavoka badakumirwa kuba rero bari kuvuga ibyo turabona ari imico idakwiye yo gutinza urubanza”
Ubushinjacyaha bwavuze ko budashaka gusabira ibihano uruhande rwa Karasira Uzaramba Aimable ariko bakwiye kwihanangirizwa naho guhabwa umwanya Karasira agakora imyanzuro byaharirwa urukiko rukabyigaho.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kuba abavoka bakumirwa ibyo bitabaho ntabyo bazi
Ubuhagarariye ati”Gereza nk’urwego rwa leta dukorana ibyo baruvuzeho ntabihaba niba ari ugusakwa ntawudasakwa kuko ari mu rwego rw’umutekano nta gitangaza gusa Karasira amagambo avuga yarenze umurongo ntibikwiye”
Uruhande rwa Karasira rwasubiranye umwanya
Me Gatera wabanje gufata umwanya yavuze ko badashaka gutinza urubanza
Ati”Ikidushishikaje niriya raporo iminota mirongo itatu kuri twe ntihagije kugirango haboneke igihe cyo kiyitegura”
Me Gatera akomeza avuga ko kuba Karasira arenga umurongo biterwa nuko urubanza rwe rwihariye kuko nyine arwaye ari nayo mpamvu asuzumwa mu bihe bitandukanye
Karasira we ati”Njye nabaye umurezi nanjye gutandukira simbishyigikiye gusa ubanza ndikuburana n’icyishi mfite ubwoba ko nzongera nkakora ibindi byaha mu magambo, nkeneye kuvuzwa gukorera imyanzuro muri gereza byo ntibishoka nzi kwandika mureke iyo myanzuro nyikorere aha”
Urukiko rwafashe icyemezo ko rukwiye guha umwanya Karasira agakora imyanzuro kuri raporo yabaganga bamusuzumye kandi akaba yayikorera aho ashaka haba mu igororero (gereza) cyangwa yanayikorera mu rukiko urubanza rukazasubukurwa taliki ya 26/07/2023.
Bwana Karasira Uzaramba Aimable yamenyekanye cyane kumbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri, gutangaza amakuru y’ibihuha, icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo n’icyaha cy’iyozandonke.
Yunganiwe na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Evode Kayitana.
Theogene NSHIMIYIMANA