Sendika z’abakozi zirasaba leta guhindura imitangire y’akazi ka leta

Abagize Sendika z’abakozi mu Rwanda barasaba Leta gushyiraho ikigo kihariye gishinzwe ibizamini by’akazi akaba ari nacyo cyonyine gishinzwe gushyira abakozi mu myanya.

Ibi ngo byaca ruswa n’akarengane bikomeje kugaragara mu mitangire y’akazi ka Leta.

Umunyamabanga mukuru wa COTRAF inganda n’ubwubatsi, François NTAKIYIMANA yabwiye itangazamakuru rya Flash ko yibuka ikibazo cy’akarengane bakiriye  aho umuyobozi umwe w’ikigo cy’ishuri mu Karere Ka Nyagatare yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikarangira agiye mu Nkiko agatsinda Leta.

Ahereye kuri uru rugero Ntakiyimana agaragaza ko ruswa n’akaremngane mu mitangire y’akazi ka Leta ari ikibazo gihangayikishije gisaba ingamba zikomeye.

Ati “Gihera aho umukoresha abwira abakozi ngo bandike basezera. Iyo umuntu yafashe umugambi wo kubwira abakozi ngo nibandike basezera n’uko hari abandi yiteguye gushyiramo. Izo turazifite, nzi ikibazo twahuye nacyo i  Nyagatare aho basezereye abarimu, bamaze kubasezerera umwe aza kuza akurikirana ikibazo cye ndetse tukimufashamo aza gutsindira akarere ka Nyagatare miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.  Icyo ni igihombo, ako ni akarengane.”

Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta iherutse kugaragaza ibirimo amanyanga mu buryo abakozi ba Leta bashakwa n’uko bashyirwa mu myanya.

 Nubwo iyi Komisiyo iba yagaragje akarengane kurundi ruhande hari abasanga ikwiye guhindura uburyo ikoramo ibintu.

Ntakiyimanayakomeje agira ati Na komisiyo ubwayo n’ubwo iba yavuze akarengane ariko hari aho usanga nayo igomba gukosora. Urayereka aho akarengane gaherereye aho kugira ngo ikosore nayo igashyigikira abakoresha birukanye abo bakozi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi baherutse gusaba ko inzego z’ubutabera zashyira ingufu mu gukurikirana no guhana abijandika mubyaha  bya ruswa, akarengane n’ikimenyane  mu mitangire y’akazi ka Leta.

Ku ruhande rw’abaturage bo bagaragaza ko ko ibi bigoye ko byacika ngo ahubwo leta ishyire ingufu mu gufasha abantu kwihangira imirimo.

Uyu yagize ati“Umva nta gitekerezo natanga aho ngaho, ikimenyane ntabwo cyavaho uko byagenda kose.”

Undi ati “ Ariko iyo wihangiye umurimo, ukikorera ugakura amaboko mu mufuka witeza imbere nta muntu ukugenzuye.”

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TIR) wo usanga kuba muri Leta umukozi atagira uruhare mubimukorerwa bitanga icyuho cy’akarengane hamwe na Hamwe.

Apollinaire MUPIGANYI ni umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umuryango TIRati“Haracyagaragaramo uruhare ruto cyangwa rutanahari rw’abakozi mu bibakorerwa. Usanga umuyobozi w’ikigo ariwe ubazwa ikigo ugasanga  amashyirhamwe y’abakozi yakagombye akora ubuvugizi ku bakozi cyane cyane nk’urenganyijwe nta mbaraga afite.”

Si rimwe si kabiri Ikibazo cya ruswa, ikimenyane, akarengane bivugwa mu mitangire y’akazi ka Leta ariko ntihagaragazwe umuti wa nyawo wakirandukra burundu.

 Sendika COTRAF inganda n’ubwubatsi  yo isanga umuti ari ugushyiraho  ikigo kihariye gishinzwe ibibazo by’akazi no gushyira abakozi mu myanya.

NTAKIYIMANA François uyobora COTRAF RWANDA niwe ukomeza.

Ati “Umuti ni uko habaho ikigo kizwi cya leta gitanga ibizamini. Icyo kigo kigashyikirizwa abakozi , abakandida bashakwa cyarangiza kigatanga ikizamini kigakosora kigatanga n’umwanya.”

Komisiyo yabakozi ba Leta n’umurimo iherutse gusaba ko amategeko yavugururwa akagena n’ibihano kubagize uruhare mu gutanga akazi ka Leta binyuranyije n’amategeko.

Agnès KAYIJIRE ni Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe abakozi ba Leta.

Ati “Ibi bintu bijyanye no gushaka no gushyira abakozi mu myanya, aya makosa nta bihano ateganyirijwe muri iryo teka. Nk’urwego rutatanze raporo ku gihe y’amapiganwa, ese umukozi utarabikoze ku giheahanishwa ikihe gihano? ”

Kugeza ubu imanza Leta yaburanyemo n’abakozi bayo barenganyijwe yazitsinzwe kugiro cya 86.7%.

 Leta kandi imaze guhomba miliyoni 950 Frw bitewe n’ibyemezo bitubahirije amategeko abayobozi bafatiye abakozi bayo bo mu nzego zitandukanye.

Daniel HAKIZIMANA