Rubavu: Umusirikare wa RDC yarasiwe ku mupaka w’u Rwanda

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC ahazwi nka Petite Barrière mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022.

Amakuru aturuka muri aka akarere avuga ko uyu musirikare yari yitwaje imbunda ya AK 47, atangira kurasa amasasu menshi ku bapolisi y’u Rwanda barinda ku mupaka akomeretsa umwe. Abapolisi bagerageje kumucubya bamurasa isasu rya mbere riramufata akomeza guhatiriza, babonye amasasu abaye menshi aho bari bikinze, bahita bamurasa iryo mu mutwe.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje aya amakuru kivuga ko uyu musirikare utamenyekanye amazina ye, yarasiwe muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.

Hari ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje ko uwo musirikare warashwe, yinjiye mu Rwanda yivovota, avuga ko agiye guhorera abavandimwe be baguye mu rugamba rushyamiranyije FARDC na M23.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatatu ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.

Abigaragambya bageze n’aho bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo. Bateraga amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.