EABC yagaragaje uburyo imbogamizi zitari imisoro zikoma mu nkokora isoko rusange rya Afurika

Urugaga rw’Abikorera mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba rwagaragaje ko imbogamizi zitari imisoro zirimo ibibazo bya politiki n’izindi  ahanini arizo zikomeje kudindiza ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 21 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi ibiri agenewe Abagore bari mubucuruzi n’abandi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, basobanurirwa amahirwe ari ku isoko rusange rya Afurika.

Kuri ubu ibihugu bya Afurika biteze amakiriro kuri gahunda yo gucuruzanya hagati yabyo binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika. Gusa Abacuruzi batandukanye mu Rwanda bavuga ko batoroherwa no kubano amakuru ahagije ajyanye n’inyungu ziri kuri iri soko.

Ufitingabire Emmanuel  Ati “Nk’ubu ngubu iyo urebye ibyo turi guhugurwa bigaragara ko Afurika gucuruzanya hagati yacu turi hasi cyane ariko wareba uburyo Afurika icuruzanya n’iyindi migabane ukabona biri hejuru so abantu se babiizemo ubushake ko ari iwacu kubera iki bitashoboka.”

Jeanette Umutoni Uwase ati “ Ugereranyije n’ukuntu Afurika ingana ,ugereranyije n’ukuntu dufite products nziza kandi ari innovative usanga  harimo gap ni gute nihehe twacuruza ama products yacu.”

Regis Dushimiyimana ati “ Kuko tuvuge niba ugiye gushaka isoko muri Botswana ukeneye Visa yo kujyayo ukeneye itike yo kubayo noneho no gushakisha ayo masoko ubwo rero ubona nka business zigitangira ,abadamu usanga izo business abaye yiyishuririra ibyo byose ashobora kurangira abonye na rya soko ntabone uko arikorera.”

Inshingano nyamukuru z’isoko rusange rya ni ugushyiraho isoko rihuriweho ku rwego rw’umugabane rifite abaturage bagera kuri miliyari 1,3 n’umusaruro mbumbe ukabakaba miliyari ibihumbi 3,4 z’amadolari ya Amerika.

Abikorera bagaragza ko  imbogamizi zitari imisoro zirimo ibibazo bya Politiki n’ibindi ari kimwe mubikomeje kudindiza ishyirwamo mubikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika nkuko Denis Karera Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba 

Ati “ Imbogamizi zirahari kandi zivuka buri munsi mukemura na zimwe mu cyumweru gitaha hakavuka izindi bitewe n’impmavu zitandukanye poltiki z’ibihugu igihugu kizinduka cyarakaye kiti uyu munsi ntidushaka ba runaka bati ejo turemera ibicuruzwa ibi n’ibi ibindi turabyanze havuka imbogamizi igihe cyose bitewe n’inyungu zitandukanye hamwe na hamwe bitewe n’amafuti abirabura tugira ku mipaka yacu.”

Kuri ubu Urugaga rw’Abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba ruri guhugura Abagore b’abanyarwanda bari mubucuruzi n’abandi ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n’ibiciriritse  basobanurirwa amahirwe ari mu isoko rusange rya Afurika.

Daniel Hakizimana