Ingaruka z’intambara ya Ukraine n’Uburusiya ntabwo wazirinda-BNR

Banki Nkuru y’Igihugu iravuga ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwari bwazanzamutse mu mwaka wa 2021 nyuma yo kushegeshwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Intambara ihuza Ukraine n’Uburusiya yitezweho kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nk’uko yazigize ku bukungu bw’Isi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ahagaragara uko ubukungu bw’u Rwanda na Politiki y’ifaranga bihagaze, aho yijeje ko izakomeza gukurikirana ingaruka z’intambara  ya Ukraine n’Uburusiya ku bukungu bw’u Rwanda.

Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, zari zatumye ubukungu bw’u Rwanda buzahara ku gipimo cy’aho bwari bwasubiye inyuma ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero mu mwaka wa 2020, ndetse n’ifaranga ry’u Rwanda ritakaza agaciro imbere y’amafaranga y’amanyamahanga cyane cyane idorali ry’Amerika,  ku gipimo cya 5.43% muri uwo mwaka.

Icyakora Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko imibare y’izahuka  ry’ubukungu  bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021, yahise itanga icyizere kuko igaragaza ko ubukungu bwahise buzamuka ku 10.9 ku ijana buvuye ku ihanantuka ryageze munsi ya zero.

Bwana John Rwangombwa uyobora Banki Nkuru y’u Rwanda, aragaragaza icyatumye ubukungu bw’u Rwanda bwarahise bwigobotora ingaruka za Covid-19.

Ati “2020 twatewe nk’aho tutiteguye twese ku rwego rw’Isi, ariko nyuma y’umwaka twari tumaze kumenya uko twahangana na Covid-19 bituma kudindiza ubukungu bigabanuka.”

Icyakora ibitangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda birasa n’ibica amarenga ko abantu baba baretse kwiruhutsa ingaruka za Covid-19 ku bukungu, kuko intambara iri ku mugabane w’uburayi ishobora gusubiza ibintu irudubi ku bukungu bw’igihugu.

Ingaruka zikomeye zitezwe cyane ku itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, aho ibihugu biri mu ntambara byihariye hejuru ya 22 % by’ibikomoka kuri Peteroli bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga.

Naho Ingano zivamo ifarini Ukraine n’Uburusiya bikaba by’ihariye 60%.

Gusa igisa n’igihangayikishije kurushaho ni uko n’inyongeramusaruro zikenerwa mu buhinzi  bufatiye runini abatari bacye nazo zituruka mu bihugu biri mu ntambara.

Bwana John Rwangomba uyobora Banki Nkuru n’ubwo agaragaza  ingamba zo guhangana n’iki kibazo, birasa n’aho ntaho guhungira izo ngaruka.

Yagize ati“Isi yahindutse umudugudu ibintu byose harimo guhererekanya mu buzima tubamo muri iyi Isi. Kuba Ukraine n’Uburusiya bafite ubushobozi bwo guhinga ingano nyinshi cyane bakayitanga hirya no hino ku Isi byoroshyaga kubona iyo ngano mu buryo buhendutse.”

Bwana Rwangombwa yakomeje agira ati“Ubwo twese tugiye kongera tujye gushaka ahandi, ndakeka hari gutekerezwa Argentine. Ubwo nitujya kurwanira Argentine n’ahandi, igiciro kirahita kizamuka.  Ariko n’uwo mwanya bifata wo guhindura aho wakuraga ukajya gushaka ahandi, ubwo ingaruka zirahari ntabwo wazirinda.”

Ku birebana no gutakaza ifaranga ry’u Rwanda ugereranije n’amafaranga y’amanyamahanga, by’umwihariko mu bihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, kandi ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikiruta kure ibyo rwoherezayo, bigatuma ifaranga ry’u Rwanda rikomeza gutakaza agaciro.

Prof Kasai Ndahiriwe ushinzwe ishami rifite mu nshingano Politiki y’ifaranga muri BNR arasobanura zimwe mu mpamvu zatuma ifaranga ry’u Rwanda ryakwisubiza agaciro.

Yagize ati “Iyo ubushobozi buri kwiyubaka hakaba ibitumizwa mu mahanga byinshi, biri kubaka ubushobozi mu buryo butandukanye, hakaba n’ibikoreshwa mu nganda, ibyo byose uko bikenerwa bishobora gutuma ikinyuranyo kiba kinini mu gihe turimo. Ariko bikaba biri kubaka ubushobozi bw’igihugu mu gihe kiri imbere.”

Imibare  y’Ikigega cy’Imari ku Isi IMF yo muri Mutarama umwaka wa 2022, yari yatanze icyizere ko ubukungu bw’Isi buzazamuka ku gipimo cya 4.4% muri uyu mwaka.

Ni imibare Banki Nkuru y’u Rwanda yiteze ko ishobora guhinduka kubera intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

N’ubwo BNR itegereje uko imibare  y’Ikigega cy’Imari ku Isi izagaragaza ishusho y’ubukungu ku Isi muri Mata 2022, yiteze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko rishobora kugera kuri 7% mu Rwanda, kubera ingaruka z’intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Tito DUSABIREMA