Miss Gisabo yasezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka Miss Gisabo, yasezeraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nsengiyumva Mugisha Christia, kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023.

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana muri Mata 2022, aho Miss Gisabo atahwemaga kugaragariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga urwo akunda uyu musore, aho wasangaga akenshi bagaragara bari mu bihugu bigiye bitandukanye no mu mijyi nka Dubai.

Miss Gisabo akenshi yakoreshaga amagambo yo muri Bibiliya, agaragaza uburyo umukunzi we ari impano idasanzwe.

Ntiharamenyekana amatariki nyakuri y’ubukwe bwabo.

Icyakora amakuru aturuka mu nshuti zabo za hafi avuga ko butazarenza ukwezi kwa Mata 2023.

Miss Gisabo yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2017, aho yaje no kwegukana ikamba rya ‘Miss Popularity’.