Muvunyi yongereye agahimbazamusyi abakinnyi ba Rayon Sports batsinze APR

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, yemeye gutanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 100, ku bakinnyi ba Rayon Sports batsinze APR 1-0.

Aya mafaranga ya perezida wa Rayon Sports, aje nyuma y’umukino iyi kipe yambara ubururu n’umweru, itsinzemo APR FC 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata, umukino wabereye i Remera kuri ‘stade’ Amahoro.

Paul Muvunyi ntabwo yabonetse mu myiteguro ikipe ya rayon Sports yagize, aho bamwe mu bayobozi n’abafana basuye abakinnyi, bakagenda babemerera uduhimbazamusyi kugira ngo bazatsinde APR, yari iherutse ku batsinda kabiri yikurikiranya.

Nyuma yo kunezezwa n’intsinzi ikipe ayobora yabonye, Paul Muvunyi, yagize icyo yemerera abakinnyi bagize uruhare kugira ngo iyo ntsinzi iboneke.

APR FC yaje muri uyu mukino, isa n’aho imibare yayo yoroshye kurusha Rayon Sports. Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yasabwaga gutsinda uko byagenda kose kugira ngo igabanye umubare w’amanota y’ikinyuranyo hagati yayo na APR FC kuko umukino ujya gutangira APR FC yarushaga Rayon Sports ananota atandatu.

Igice cya mbere cyabonetsemo amahirwe menshi kuri APR FC, ariko ubusatirizi bwayo bwari buyobowe na Byringiro Lague ndetse na Muhadjiri Hakizimana, ntibwabasha kuyabyaza umusaruro ngo bubone igitego.

Igice cya kabiri nacyo APR FC yagitangiye ibona amahirwe yari kubyara igitego, ariko bikomeza kugeza ku munota wa 80, ubwo Muhadjiri yakorerwagaho ikosa, ryashobooraga kubyara penaliti, ariko umusifuzi Ishimwe Claude yemeza ko ari ‘coup franc’, yaje no guterwa mu rukuta na Muhadjiri Hakizimana.

Umukino warakomeje kugeza mu minota 90 y’umukino, ariko Rayon Sports iza kubona igitego ku munota wa kabiri w’inyongera, cyivuye kuri penaliti y’ikosa ryakorewe  Mugisha Gilbert maze Michel Sarpong ayinjiza neza mu rushundura.

Umukino waje kurangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC, hakurikiraho gushyamirana no guterana amacupa hagati y’abafana ba APR FC n’aba Rayon Sport bari bicaye mu 10 no 11, gusa ubushyamirane buza guhoshwa n’abashinzwe umutekano.

Abari bemereye uduhimbazamusyi abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport, batangiye kudutanga.

Sadate Munyakazi yamaze gutanga miriyoni 2 n’ibihumbi 350 yari yemeye, uwitwa Tadee na we yatanze angana na n’ ibigumbi 900, The Blue winners itanga ibihumbi 750 mu gihe  Komite ya Rayon Sports yemeye angana n’ibigumbi 100 kuri buri mukinnyi.

Paul Muvunyi ,Perezida w’Ikipe ya Rayon Sport, yemeye ibihumbi 100 kuri buri mukinnnyi, Fan base yemeye angana na na miriyoni 1 n’ibihumbi 500,  Paul Ruhamyambuga yemera miriyoni,  Hadji Yusuff yiyemerera ibihumbi 500 na Kigali Gas nayo yemera ibihumbi 500.

Bose baza kuyatanga kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata.

Abakinnyi ba Rayon Sports baraza kubona agahimbazamusyi kose bemerewe ku mukino wa APR FC, mu gihe andi makuru avuga ko imishahara yabo bari bayibonye ku itariki 15 Mata.

Leave a Reply