RDC: Igisirikare cyasabwe kubahiriza uburenganzira bwa Muntu

Umugaba w’Ingabo za Kongo Kinshasa General Célestin Mbala yasabye igisirikare akuriye kwitwararika mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu bakurikije icyo amategeko mpuzamahanga ateganya.

Radio Okapi ivuga ko uyu musirikare mukuru yabibwiye abasirikare ba FARDC bahawe ubutumwa bwo kurandura umutwe wa ADF mu ntara ya Beni.

Iyi radio ivuga ko mu Karere ku Burasirazuba bwa Kongo hagiye kuba isibaniro ry’imirwano kugera ubwo imitwe yose yitwaje intwaro ihakorera izishyize hasi cyane cyane inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.