RDC: Inyeshyamba za CODECO zishe abarenga 50 mu Ntara ya Ituri

Abasivile barenga 50 bishwe barashwe abandi batemaguwe n’inyeshyamba mu gace k’ikirombe cya zahabu ahitwa Mabilindeyi muri teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, kuri iki cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022.

Umukuru wa Sosiyete Sivile Dieudonné Lossa yabwiye BBC ko mu bishwe harimo abagore n’abana kandi ko byakozwe n’inyeshyamba za CODECO.

Lossa avuga ko kugeza ubu imibare nyayo y’abapfuye n’inkomere itaramenyekana neza, kandi ishobora kwiyongera mu gihe hari abagishakishwa bashobora kuba bishwe.

Itangazo rya ministeri y’itumanaho ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rivuga ko icyo gitero cyagabwe n’inyeshyamba za CODECO.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, inyeshyamba zitwaje intwaro zateye kariya gace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, zirarasa mbere yo kwirara mu baturage zibica zinatwika inzu zabo.

Radio okapi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko abapfuye bagera kuri 60 naho abakomeretse bakaba barenga 30.

Muri Gashyantare 2022, inyeshyamba za CODECO nanone muri teritwari ya Djugu zateye inkambi y’impunzi zica abarenga 50, zikomeretsa abagera kuri 45.

Ni Ubwicanyi bwamaganywe na benshi.

Muri Mata 2022, i Nairobi abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeranyijwe gushyiraho ako kanya ingabo z’Akarere zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC, izanga gushyira intwaro hasi mu biganiro byahise bikurikiraho.

CODECO ni umwe mu mitwe yatumiwe n’ibiro bya perezida ikanga kwitabira ibyo biganiro bya Nairobi, bigamije gusaba inyeshyamba gushyira intwaro hasi.

Ubu bwicanyi muri Ituri bukomeje mu gihe iyi ntara imaze igihe kirenga umwaka, mu bihe bidasanzwe by’amategeko ya gisirikare ,aho ingabo zahawe uburenganzira ku bikorwa byose bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro.