Kenya: SportsPesa yongeye guhamagaza abakozi yirukanye

Ikompanyi y’imikino y’amahirwe SportsPesa yongeye guhamagaza abahoze ari abakozi bayo yari yarahaye amabaruwa abasezerera burundu mu kazi ubwo yafungaga imiryango.

Itangazamakuru ya Kenya ryanditse ko iyi kompanyi yagiriwe inama yo kugarura aya mabaruwa yerekana ko yafunze imiryango burundu igakurikira inzira z’amategeko ku buryo ibibazo yagaragaje byakwigwaho.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko abari abayokozi basabwe kugaruka aho iyi kompanyi yakoreraga bafite amabaruwa abasezerera, ariko isobanura ko batagarutse mukazi.

Iki kinyamakuru kivuga ko iyi kompanyi yafunze imiryango kubera ibihombo yatewe n’imisoro ihanitse muri Kenya.

Ifunga ryayo ryatangiye kugira ingaruka ku bukungu bwa Kenya, ndetse na shampiyona yaho mu kiciro cya mbere yarahungabanye.

Nk’ubu amakipe asohokera Igihugu birasaba ubutegetsi kuyategera amatike y’indege kubera ubucyene, andi ashobora kutazakina imikino yose.

SportPesa iravuga ko bayica imisoro y’amananiza kandi yinjiza bicye, ubu ishobora kuba yagirana ibiganiro n’inzego z’imisoro.