Sudani y’Epfo: Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe mu duce twibasiwe n’ibiza

Abategetsi bashyizeho ibihe bidasanzwe mu ntara zibasiwe n’imyuzure mu Burasirazuba bw’Igihugu.

The East African yandika ko ibintu byarushijeho kuba bibi kuko ubu hari abaturage barenga ibihumbi 900 bakeneye ubufasha kurusha abandi, mu gihe hari abagera kuri miliyoni 7 n’ubundi bari basanzwe ari ba ntaho nikora.

Iki kinyamakuru cyandika ko imvura yangije imihanda ku buryo bukomeye kuko ibiraro byacitse no guhahirana byahagaze.

Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, MSF wavuze ko ufite impungenge ko iki gihugu cyahita kibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda cyane cyane Kolela.

Sudan y’Epfo isanzwe iri ku gitutu cyo gusohoka mu ntambara, ndetse ubu abategetsi bamaze kuvuga ko itariki ya 12 uku kwezi amasezerano adashyizweho umukono intambara yahita irota.

Perezida Salva Kiir yasabye igisirikare gukora iyo bwabaga iyi tariki ikubahirizwa kuko amazi ashobora kuba atakiri yayandi.