Abunzi barashinjwa guhushura no kutagira ibanga

Hari abagize sosiyete sivile batunga agatoki bamwe mu bagize komite z’abunzi kutagira ibanga no gukemura amakimbirane bahushura usanga biterwa n’ubumenyi bucye bw’abari muri uru rwego.

Komite z’Abunzi zagiyeho hamijwe guha abaturage ubutabera bubanogeye ku buntu kandi bwihuse; no kubarinda  gusiragira mu Nkiko kandi abaturage bavuga ko byabafashije.

Umwe ati “ Akamaro k’abunzi ni uko ibintu bikemukira hasi bitagombye kuzamuka ngo bijye hejuru, bigatuma byorohera abaturage n’izindi nzego zo hejuru bikaborohera kugira ngo batabayo benshi”

Undi ati “Nta n’impaka nyinshi zikunze kuba inaha. Niyo zabonetse mu baturanyi baraza bakabaganiriza neza zigacyemuka, abunzi bafite akamaro.”

 Nubwo Komite z’abunzi henshi zirinda abaturage gusiragira mu nkiko, ku rundi ruhande abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza icyuho kiri mu mikorere y’uru rwego, kuko bamwe muri bo ngo usanga nta bumenyi buhagije bafite bigaragazwa no kuba rimwe na rimwe, hari abakemura ibibazo by’abaturage bahushura ntibabihe umwanya uhagije, abandi ntibabike ibanga ry’ababagejejeho ibibazo.

Umuryango Prison Fellowship ibi wabikozeho ubushakashatsi, Bishop Gashagaza Deogratias niwe uwuyobora arabisobara.

Ati Kuko hari igihe umuntu aba afitanye  ikibazo na mugenzi we, wenda wo ukaza uri uwo kubatega amatwi no kubabwira uti mwagenza mutya mwagenza mutya. Ariko ugasanga niba ari iyo akompanyoma yagombaga kumara nibura n’ibyumweru bitatu ubegera ubaganiriza ugasanga ubikoze mu isaha uti ndabirangije. Icyo gihe ahubwo urabikomerekeje ariko ntubikozeho, ikindi kandi no kuba umunyamabanga. Kuko iyo wunga abantu, hari byinshi bumva imvamutima zabo  iyo utabaye umuntu wa wundi uhugura ufite ubumenyi buhagije (…)ngo mvuye kwa kanaka barapfa ibi ugAsanga inkuru ikwiriye umusozi wose.”

Mukabaruta Melania utuye mu murenge wa Bumbogo wabaye no muri Komite z’Abunzi zigishyirwaho, we agaragaza ko abunzi bakwiye gukangurirwa cyane kugira   ubunyangamugayo.

Ni ingingo ahuziraho n’abagize sosiyete sivile ariko ko aba bagasaba ko abaturage bajya bagira ubushake bwo kwiyunga bakitabaza abunzi.

Komite y’Abunzi ni umurimo w’ubwitange kandi udahemberwa.

Inzego z’ububatera  zimaze igihe zigaragaza gushyira imbaraga mu guhugura abagize uru rwego  kugira ngo barusheho gutanga ubutabera bwunga kandi bwihuse.

 Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ubutabera avuga ko abunzi bari mu bantu bahabwa amahugurwa kenshi.

Daniel HAKIZIMANA