Ikamyo ya Cimerwa yakoze impanuka, abaturage basahura imifuka 500 ya Sima

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Mururu ahitwa Roind Point mu Karere ka Rusizi ikamyo ya CIMERWA yavaga ku ruganda rwa Bugarama ijya i Kigali yahirimye ipakiye imifuka 700. Abatuye agasenteri k’aho yahirimye baje basahura imifuka 500, abayobozi bajya kubatesha hasigayemo 200 gusa.

Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko umushoferi w’iriya kamyo yakomeretse cyane, imbangukiragutabara ikaba yamujyanye mu bitaro bya Kaminuza bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga mu mudugudu wa Marebe mu karere ka Rusizi.

Yari itwawe na Sylvestre Sebanani  w’imyaka 44 y’amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu Joyeux INGABIRE avuga ko ubuyobozi bugishakisha uko bwagaruza iriya mifuka ya Sima yibwe.

Yagize ati: “Iriya modoka yakoze impanuka iva kuri cimerwa itwaye ciment izijyana i Kigali, ntabwo turamenya nyirazo kuko ntabwo aragaragara, Umushoferi wakoze impanuka ntabwo yashoboraga kuvuga.”

Amakuru yatanzwe n’ababibonye iyo mpanuka mu murenge wa Mururu avuga ko iriya mpanuka yetewe n’uko ikamyo yabuze feri.

Src: Umuseke