Guhagarika by’agateganyo intambara ikomeje guca ibintu hagati ya Armenia na Azerbaijan byatangiye nyuma y’ibyumweru hafi Bibiri, ibi bihugu byombi birwanira mu gace ka Nagorno-Karabakh.
Mu gihe kitarenze isaha imwe ibi bihugu byombi biri kwiga ku masezerano y’amahoro, buri ruhande rwashinjaga urundi ko rwarengereye .
Armenia na Azerbaijan kandi birashinjwa gutera ibisasu mu gace k’abasivile, mbere yo guhagarika imirwano.
Aya masezerano kandi agamije guhanahana imfungwa n’imirambo hagati y’ibihugu byombi.
Mu biganiro byabereye mu murwa mukuru i Moscow mu Burusiya, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uburusiya Zohrab Mnatsakanyan yavuze ko ibibazo by’ibihugu byombi bitoroshye ariko bikwiye gukemurwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yasabye ibi bihugu gutangira ibiganiro bifatika kandi bitanga umusaruro ku makimbirane ari hagati yabyo.
Abantu barenga 300 barapfuye abandi ibihumbi bavanwa mu byabo kuva ubu bushyamirane bwatangira muri ibi byumweru bishize.
Nagorno-Karabakh iyobowe n’Abanyarumeniya n’ubwo ari igice cya Azerbaijan.