Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed Ali, yagaragaye ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana ku isi muri uyu mwaka wa 2019.
Ni urutonde rukorwa n’ikinyamakuru cy’abanyamerika The Times, gikora uru rutonde gishingiye ku bikorwa aba baba bakoze biba byazanye impinduka ku isi.
Aba batoranwa, n’ikipe yihariye y’inararibonye z’iki kinyamakuru ariko bakoranye n’ibinyamakuru byandika ku nkuru mpuzamahanga cyane ndetse n’abandi basanzwe bavuga rikijyana ku isi.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed wagiye kuri uru rutonde nyuma y’umwaka agiye ku butegetsi, afite umwihariko wo kuba ari we wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Aba-Oromo, uyoboye ihuriro ry’amashyaka ane ari ku butegetsi rya ‘Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front (EPRDF)’, mu myaka 27 ishize.
Yitwa Abiy Ahmed Ali, mu rurimi gakondo rw’ubwoko bwe ni Abiyyii Ahimad Alii.
Yavutse taliki ya 15 ukwezi kwa 1976, yavukiye mu karere ka Jimma ko mu Burengerazuba bwa Ethiopia, se umubyara ni Umuyisilamu naho nyina ni Umukirisitu w’umworthodox. Ni umwana wa 13 mu muryango we kuko se yashatse abagore benshi, icyakora ni bucura kuri nyina mu bana 6, yari yarahawe akazina k’akahimbano nka Abiyot bisobanuye impinduramatwara.
Dr.. Abiy yabonye impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ikoranabuhanga rya mudasobwa mu mwaka 2001 ubwo yari umusirikari i Addis Abeba. Afite kandi n’imyamyabushobozi nk’iyi mu miyoborere n’ubucuruzi yabonye muri 2013.
Mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’, Dr. Abiy yize ibijyanye n’imiyoborere igamije impinduka, abona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no kunga abari mu makimbirane mu mwaka wa 2011. Afite kandi n’impamyabushobozi y’ikirenga ku bijyanye n’imitekerereze ya muntu yabonye mu mwaka wa 2017.
Akiri ingimbi yagiye mu mutwe warwanyije ubutegetsi bw’umunyagitugu Mengistu Haile Mariam, akomereza mu gisirikare cya Ethiopia mu 1993, aho yakoze mu rwego rw’ubutasi arazamurwa agera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi, Dr. Abiy yoherejwe mu Rwanda mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro, nyuma ajya mu guhosha amakimbirane y’umupaka yabaye hagati ya Ethiopia na Eritrea.
Nyuma yo kuyobora serivisi z’urwego rw’ubutasi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Dr. Abiy yinjiye muri politiki azamukira mu ishyaka rya Oromo People’s Democratic Organization (OPDO).
Yabaye umudepite, mu 2016 aba Minisitiri Ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, nyuma agaruka ku ivuko muri Oromo kuyobora ubunyamabanga bw’ishyaka OPDO.
Mu mpera za 2015, Dr. Abiy yagiye ku isonga ry’abarwanyije politiki yari igamije kwambura abaturage bo muri Oromo ubutaka bwabo, bituma igishushanyo mbonera kizwi nka ‘Addis Ababa Master Plan’ gisubikwa mu 2016.
Dr. Abiy afatwa nk’inshungu y’abo mu bwoko bw’aba-Oromo, afatanyije n’Umuyobozi wa Oromo, Lemma Megerssa, babaye intwari zaharaniye ijambo rya Oromo.
Abasesenguzi bavuga ko Dr. Abiy afite akazi gakomeye kuko hari byinshi abaturage bakeneye, kandi amacakubiri yahawe intebe muri iki gihugu .
N’ubwo ubwoko bw’Aba-Oromo bugize kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Ethiopia, barenga miliyoni 100, kugeza ubu bakomeje kuba hasi y’ubwoko bwa Amhara bwayoboraga ndetse n’ubwa Tigre, bumaze imyaka irenga 25 bwiganje muri politiki n’ubukungu bw’igihugu ndetse bukagenzura serivisi z’igisirikare n’ubutasi.
Mu myaka itatu ishize Ethiopia yaranzwe no kubangamira uburenganzira bwa muntu n’iyicarubozo, abaturage benshi biteze ko Dr. Abiy azahindura iyi sura agaca burundu ihohoterwa.
Mu magambo ye, Dr. Abiy yakunze kuvuga ko ashyize imbere guha abaturage umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa. Yanenze cyane guhatira abaturage gukora ibyo badashaka batanagizemo uruhare icyo yise ‘Demokarasi y’agahato’.Yasoje amakimbirane yari amaze imyaka 20 hagati ya Ethiopia n’umuturanyi wayo Eritrea, afungura imfungwa za politiki zibarirwa mu bihumbi, ndetse adohora uburyo leta yiganzaga mu bice bimwe na bimwe by’ubukungu bw’iki gihugu.
Dr. Abiy Ahmed yashakanye na Zinash Tayachew,bahuriye mu gisirikari we akanaba anakomoka mu bwoko bw’Abaamhra, bafite abana batatu b’abakobwa, gusa mu minsi ishize bakiriye undi mwana w’umuhungu barera udafite ababyeyi.
Dr. Abiy ni umukunzi w’imyitozo ngororamubiri cyane, we yizera ko umubiri umeze neza ujyana no kugira ubwoko bukora neza. Avuga indimi zirimo iziganjemo iza gakondo muri Ethiopia nk’uruvugwa n’abo mu bwoko bwe bw’Abaromo, ururimi rw’ubwoko umugore we akomokamo Amharic ndetse n’ururimi rukorwa n’abomu bwoko bw’abaTigrinya. Ni umwemera w’umukirisitu mu itorero ryitwa ‘Evangelical Pentecostal Christian’.