Ngoma: Bafatiwe mu cyuho bareba ‘Champions League’ mu kwibuka bahita batabwa muri yombi

Mu ijoro ryakeye hari abaturage bo mu murenge wa Rukira batawe muri yombi bari mu cyumba bareberagamo umupira mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Amabwiriza ya komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu cyumweru cya mbere cy’iminsi ijana jenoside yakorewe abatutsi yamaze abuzanya ibikorwa by’imidagaduro n’imikino mu ruhame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira Francis Bushayija yemereye ikinyamakuru umuseke.rw ko mu kagari kaKibatsi, umudugudu wa Gituku inzego z’umutekano zafashe abantu 25 bari mu cyumba bareba imikino ya ‘Champions League’ igeze muri kimwe cya kane cyayo, igikorwa kinyuranye n’amabwiriza agenga imyitwarire mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Amakuru avuga ko abo bantu barebaga umupira ari na ko batera hejuru, basakuza.

Twavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Bwana Nambaje Aphrodis atubwira ko ayo makuru yayumvise ariko ko atarayakurikirana neza.

Yagize ati “Ntabwo ndayakurikirana neza[Amakuru], muze kumpa umwanya ndabibaza neza numve uko bimeze.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko ibikorwa byo kwibuka bigenda neza mu karere kandi ko abaturage bitabira ibiganiro mu mirenge yose.

Ibyo bibaye mu gihe hari undi muturage wo muri aka karere wavuze amagambo afitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo yari akurikiye ikiganiro cyaberaga kuri televiziyo.

Bwana Nambaje Aphrodis uyobora aka karere avuga ko uwo muturage nawe ibye bigisuzumwa kuko ibyo yabivuze ari kumwe n’abandi baturage.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru rya Flash ko nta dosiye y’aba bantu barakira.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma n’abandi mu rugendo rwo kwibuka

Leave a Reply