Hari imiryango muri aka karere ka Bugesera itanga ubuhamya bw’uko yari imaranye imyaka isaga icumi mu makimbirane ariko yaje kubivamo none iterambere riraganje.
Umuryango utuye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera ugaragaza ko warambye mu makimbirane mu gihe kingana n’imyaka isaga icumi , umugore n’umugabo kumvikana byaranze kugeza bakenye ibintu bikabashiraho.
Icyakora nyuma gato baje kwitabira inyigisho z’abashakanye baza kwiyunga none ubu iterambere riraganje mu muryango.
Umwe Yagize ati’’Ni ibintu byinshi nagiye nkora,nkaza ndwara nkaza nasinze nkamuhohotera,gusa naje kwiga nsanga ibyo nkora byari bibangamiye umugore wanjye ’’
Mugenzi we ati’’Ihohoterwa nagiye nkorerwa ryari menshi nta jambo nagiraga mu rugo inka yaragurishwaga ikagenda,mbega umutekano wari warabuze bya bitutsi byose byabindi by’imvugo nyandagazi ntacyo yacagaho ,byageragaho nkumva byaranzahaje maze iminsi ndwaye,ntakintu twageragaho kuko twabaga twatonganye ntabwo twari kuganira ngo dukore iki ariko guhera ubu tugiye kubaka umuryango unezeza abaturage n’umuryango mugari natwe abana bacu bakure neza.’’
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard agaragaza ko hakiri n’indi miryango ikomeje kubana mu makimbirane icyakora ngo bakomeje kubaganiriza kugirango yumvikane.
Yagize ati’’Ibibazo twari tukibona mu miryango ni amakimbirane aterwa n’ubutaka bikagira ingaruka ku bana ntibige ,ababyeyi bagatandukana abandi bagashyamirana tuza gutegura iki cyumweru dufatanyije n’intara kiri mu turere twose ,kugira ngo twongere dukore ubukangurambaga dufashe abafite imbogamizi ,twunge abafitanye amakimbirane ,dutge amatwi abana bahohotewe,tubarure abana batabaruye mu bitabo by’irangamimerere,dusenzeranye imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.’’
Mu gutangiza icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Iyakaremye Innocent wari uhagarariye ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa ihame ry’uburinganire yagaragaje akamaro k’abagore mu gukora imirimo yose kimwe n’abagabo.
Yagize ati’’Uretse n’ibyo abantu bose bakwiye kugira uburenganzira mu kugira imirimo iyari yo yose yaba iya Leta,mu ngo ,imirimo y’umuntu ku giti cye,kuko ushobora gusanga imirimo imwe n’imwe itemerewe bamwe abandi bakaba bayemerewe.’’
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo akaba n’imboni ya guverinoma mu karere ka Bugesera Eng. Uwase Patricia arasaba abaturage b’aka karere ka Bugesera kurwanya amakimbirane mu miryango ko gutanga uburere bwiza ku rubyaro rwabo kugirango bazagirire akamaro igihugu.
Yagize ati’’Babe abantu bashobora kurengerwa bibaye ngombwa,ikindi kizabaho ni ugusezeranya abatarasezeranye mu mategeko babe ari imiryango izwi ,kandi iyo ishingiye ku mategeko akenshi bigaragara ko guhohoterwa n’ibindi bijyana na byo bigenda bigabanyuka,twe muri Guverinoma ni ikintu duha agaciro kugira ngo imiryango yose ikomeze itere imbere,iterambere tuvuga ni irishingiye ku muturage no ku muryango nyarwanda icyo twifuza ni ukubona imiyango ishoboye kandi itekanye.’’
Ubwo mu karere ka Bugera hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza uburinganire n’iterambere ry’umuryango m hagaragajwe ko hagiye kwandikwa abana batanditse ku bwinshi mu bitabo bw’iraga mimerere , kuremera abana b’abakobwa babyariye iwabo n’ibindi bikobwa biteza imbere umuryango.
Ntambara Garleon Flash FM.TV