Perezida Kagame yageze muri Centre Africa mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Paul kagame yageze muri Repubulika ya Centre Africa  mu ruzinduko rw’umunsi umwe ku butumire bwa Perezida w’iki gihugu  Faustin-Archange Touadéra.

Uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016 rugamije “Gushimangira umubano w’ibihugu byombi.”

Ibiro by’umukuru w’Igihugu ‘Village Urugwiro’  bitangaza ko  abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku biro by’umukuru w’igihugu wa Repubulika ya Centrafrique mbere y’uko basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu gihe gishize hari ingabo za Repubulika ya Centre Africa zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri Centre Africa zitwa MINUSCA.

Centre Africa ni igihugu cyakiriye abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma ya Jenoside yakoreweabatutsi mu 1994, ubu habarirwa abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.

Ikinyamakuru A Bangui kivuga ko “Perezida Kagame aje gukorana business na Bangui.”

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari.

Ibi ngo bikaba biri mu byumvikanyweho ubwo Perezida Touadéra aheruka i Kigali kuko Leta ye ishaka gufatira urugero ku mujyi wa Kigali nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.