U Rwanda rweretse amahanga uko koperative zarufashije kwiyubaka

U Rwanda rwagaragarije amahanga ko amakoperative yafashije abaturage kunga ubumwe bishakamo ibisubizo by’ibibazo  byatumye rugera ku iterambere rugezeho ubu.

Ibi byagaragajwe mu nama mpuzamahanga  y’iminsi itatu iri kubera i Kigali yiga ku ruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’ibihugu.

Muri iyi nama yateguwe n’umuryango w’amakoperatuve ku Isi, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wagaragaje ko amakoperative afasha  abaturage by’umwihariko ab’amikoro macye  kwihuta mu iterambere bigatuma n’ibihugu bigera  ku iterambere rirambye.

Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yavuze ko amakoperative yatumye umugabane w’Uburayi wihuta mu iterambere.

Ati “Akamaro k’amakoperative ni kanini kandi ni ntagereranywa. Uyu munsi i Burayi habarirwa kopetarive zisaga ibihumb 130 afite abakozi barenga Miliyoni enye n’imari ingana na Tiriyari imwe y’ama-Euro.”

Mu Rwanda imibare igaragaza ko 45% by’abaturage batejwe imbere n’amakoperative kandi abamaze kuyajyamo bayagaragaza nk’ayatumye bagera kuri byinshi umuntu umwe atakwishoboza.

SHYAKA Hermenegilde aba mu ihuriro ry’abahinzi b’icyayi mu Rwanda ati “ Abahinzi bagurira ifumbire hamwe kuko uyiguze wenyine byaguhenda, bakagemurira hamwe bakazanishyuza uruganda, biraborohereza rero.”

NGENDAHIMANA Patrick uba muri Koperative icukura amabuye y’agaciro we yagize ati “ Kuba muri Koperative ni byiza cyane nk’ubu ng’ubu ushobora kuvuga uti ndajya muri ‘Secteur’ y’amabuye ukumva ko ari ibintu byoroshye ariko bisaba ishoramari ntabwo ari ibintu byoroshye washobora uri umwe.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amakoperative asaga ibihumbi 9 afite imari shingiro ya Miliyari 48.

U Rwanda ruvuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, amakoperative yafashije igihugu kongera kwiyubaka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Igenamigambi, Dr. UWERA Claudine avuga ko amakoperative atuma abaturage bunga ubumwe bakishakamo ibisubizo.

Ati “Amakoperative rero ashyira abantu hamwe  bakaganura ku bibazo bibugarije bakabishakira  ibisubizo. Navuga ko ari kimwe kiri muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo dushobora kunguranaho ibitecyerezo muri iyi nama.” 

Kuri ubu mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga y’iminsi itatu  ihuje impuguke mu bukungu, Abanyapolitiki, Abanyamuryango b’amakoperative aho barebera hamwe uruhare rw’amakoperative mu iterambere ry’ibihugu.

Ni inama yateguwe n’Umuryango  w’Amakoperative ku Isi ICA.

  Hashize imyaka 14 u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango.

Daniel HAKIZIMANA