Bugesera: Bishyura mituweli bakigurira imiti muri Farumasi

Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera barataka kutahabona imiti bagasabwa kujya kuyigurira, baravuga ko mituelle bishyuye ntacyo ibamariye ngo kuko barimo kwiyishyurira imiti ijana ku ijana.

Twahirwa Vincent ni umuturage uvuga ko yajyanye umugore we ku bitaro bya Nyamata bifatwa nk’iby’Akarere ka Bugesera biherereye mu mujyi wa Nyamata  agiye kubyara bakamusaba ko ajya kwigurira imiti ngo kuko yari yashize.

Aragira ati “Ku bijyanye n’imiti twagombaga guhabwa, baratubwiye ngo tujye kuyigura mu mafarumase, njye mbona imiti ari ikibazo kujya kugura mu mafarumasi hirya, usanga dutanga amafaranga menshi kuruta uko twakayibonye hano mu kigo”

Kimwe n’abandi baturage bivuriza kuri ibi bitaro bemeza ko bigurira imiti hanze y’ibitaro.

Murekatete Clementine ati “Bakwandikira imiti ku ifishi wayijyana kuri farumasi y’ibitaro bakakubwira ngo nta yihari, jya kuyigura hanze.

Undi nawe yagize ati “ Nk’ejo bundi nazanye umwana kumukuza amenyo, tugiye kuri farumasi y’ibitaro bafataho imiti, tuhageze rero harimo abo bandikiraga bababwira ko imiti idahari ko bagomba kuyigurira hanze, ubwo agahita agenda.”

Bavuga ko ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle santé’  bishyuye ntacyo bibamariye kubera ko biyishyurira imiti ijana ku ijana.

Barasaba ubuyobozi bw’ibi bitaro kugira icyo bukora kuri iki kibazo ngo kuko kwigurira imiti bigiye kubakenesha.

Umuyobozi wungirije uhagarariye abaganga mu bitaro bya Nyamata Dr. Bugingo Jean Pierre, yemera ko bafite ikibazo cy’imiti imwe n’imwe idahari ariko ntiyerura ngo agaragaze ikibitera.

Aragira ati “ Haba hari imiti navuga y’ingenzi, rimwe na rimwe bijya bibaho ko twohereza abarwayi hanze kujya kugura imiti muri farumasi ariko ntabwo ari buri gihe.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwemeza ko ibi bitaro bifitiye umwenda munini farumasi y’aka karere, nayo ikagira ubushake buke bwo kubiha indi miti.

Umuyobozi w’aka karere Bwana Mutabazi Richard avuga ko bamenye amakuru y’uko Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kitarishyura ibitaro ngo nabyo byishyure, icyakora ngo barimo kuganira n’inzego zirebwa n’iki kibazo kugira ngo gikemuke.

Ati “Ni ubuvugizi burimo bukorwa ni ibibazo tuba twagejeje ku nzego zidukuriye kugira ngo ubuyobozi bwa RSSB nabwo bufite ibyo burimo burakora kugira ngo gikemuke, nibaza rero ko ikibazo kizakemuka mu nzira yo kuvuga ngo ni gute byashoboka ko ibitaro amafaranga byishyuza RSSB aboneke ku gihe kugira ngo nabyo bishobore kwishyura ahandi hose.”

Nk’uko bigarukwaho n’ubuyobozi bw’ibi bitaro, imiti ikenerwa n’abarwayi benshi yiganjemo ikoreshwa muri serivisi z’ababyaza, iy’umuvuduko w’amaraso, aho bakirira indembe n’indi itandukanye niyo abarwayi bari kugenda bigurira.

NTAMBARA Garleon