U Rwanda mu bufatanye bukomeye n’ibihugu bicuruza ibikomoka kuri peteroli

U Rwanda rwahawe inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadorari ya Amerika, azakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza hirya no hino mu gihugu., ni inguzanyo yatanzwe n’ikigega cy’ibihugu bicuruza Peteroli kigamije iterambere mpuzamahanga OFID.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko muri gahunda yayo y’imyaka irindwi, abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza bitarenze mu mwaka wa 2024.

 Iyi ntumbero ngo iri mu byatumye Ikigega cy’Ibihugu Bicuruza Peteroli OFID  cyemera guha u Rwanda inguzanyo ya Miliyoni 20 z’amadorari azakoreshwa mu gukwirakwiza amazi meza.

Umuyobozi mukuru wa OFID Dr. Abdulhamid AL-Khalifa, yatangaje ko usibye amazi mu minsi iri imbere bazateza imbere izindi ngeri z’ubukungu.

Ati “Iki ni kimwe mu byihutirwa Guverinoma ishyize imbere, gusa si aha gusa tuzagarukira kuko twagize amahirwe yo kuganira na Leta kugira ngo tureba ibindi twafatanyamo yaba mu binyanye n’ingufu cyangwa ubwikorezi.” 

Leta y’u Rwanda igaragaza ko iyi nguzanyo ya Miliyoni 20 azakoreshwa mu mishinga ya Busogwe na Kagaga izatuma abaturage bo mu turere twa Kamonyi Muhanga, Ruhango na Nyanza bagerwaho n’amazi meza.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura WASAC, Aime Muzola asobanura ko iyi mishinga ibiri izasiga abaturage b’amayaga hafi ya bose babonye amazi meza.

Ati “ Duhereye ku mushinga Kagaga murabizi umujyi wa Ruhango na Muhanga ufite ikibazo cy’amazi bikaba bizadufasha kongera ingano n’imiyoboro yiyongere bityo amazi agere ku baturage benshi aho azagera ku bagera ku bihumbi 160.

Yakomeje agira ati “Naho umushinga wa Busogwe ufite akamaro kanini aho izageza amazi mu Karere k’Amayaga kose.”

Iyi mishinga ibiri nirangira ngo izasiga abaturage 81% bafite amazi meza.

Ibi ni ibisobanurwa na Dr Uwera Claudine Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi.

Ati “ Iyi gahunda nk’uko twabisobanuye ikiciro cya mbere ndetse n’ikiciro cya kabiri kazarangira abaturage bangana na 81% bafite amazi meza ni ukuvuga ko hakenewe n’izindi nkunga kugira ngo tugere ijana ku ijana.”

Iyi nguzanyo ya Miliyoni 20 z’amadorari ya Amerika igenewe gukwirakwiza amazi meza, mu masezerano yayo u Rwanda rwagiranye n’ikigega cy’ibihugu bicururza Peteroli OFID harimo ko izishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.

Izatangira kubarwa mu myaka itanu uhereye igihe yemerejwe.

Iyi nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 1.25 % ku mwaka.

Damiel HAKIZIMANA