Abahinga Kawa bemerewe kugurisha umusaruro aho bashaka mu gihugu

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yakuyeho amabwiriza yabuzaga abahinzi b’ikawa kugurisha umusaruro wabo ku nganda zose bashaka, bigatuma bamwe bacika intege zo gukomeza kwita no kubungabunga icyo gihingwa.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, harimo ko umuhinzi kuri ubu yemerewe kugurisha ikawa aho ashaka mu gihugu hose, mu gihe igiciro yahawe kimunyuze.

Ubusanzwe abahinzi b’ikawa mu Rwanda bagiye bagabanywamo ibice bizwi nka zone, aho zone imwe iba ifite uruganda runaka bakorana narwo.

Urwo ruganda nirwo rwabaga rufite uburenganzira bwo kugura ikawa y’abahinzi barukoreramo, nta wundi wabaga wemerewe kuhagura ikawa atari urwo ruganda cyangwa se ngo umuhinzi yemererwe kujya kugurisha ahandi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yatangaje ko ubwo buryo bwabangamiraga abahinzi, bugatuma batabona ibiciro byiza n’abashoramari bamwe bikabazitira kuko batabaga bafite uburenganzira bwo kujya kugura mu tundi duce tutari utwo bahawe.

At “Igiciro dusanzwe tugishyiraho ariko bikaba ngombwa ko umuntu ufite uruganda runaka yabonye igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga, agashaka kuzamura igiciro kuri zone ye. Abandi bantu bo muri zone baturanye bashakaga kujyanayo ikawa ntabwo babaga babyemerewe.”

“Ikivuyeho ni zone ku buryo buri wese yajya kugurisha, igiciro tuzakigumishaho ariko umucuruzi ushaka kurenzaho yemerewe ko yayigura n’ahandi, wa muhinzi ntibimubuze kuyijyana aho yabonye igiciro cyiza.”

Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyasigaranye inshingano zo kugena igiciro fatizo cy’ikawa, ari nacyo abaguzi bazo bazajya bakurikiza ariko bakaba bemerewe kurenzaho mu gihe babonye amasoko meza.

Minisitiri Musafiri ati “Hari igihe uyijyana hanze yaba yabonye igiciro cyiza ku isoko akaba ashaka guha abahinzi amafaranga meza, icyo gihe rero “zoning” yatumaga abantu batisanzura mu kugura no gucuruza ikawa.”

Mu yandi mabwiriza yashyizweho, ni uko ubwoko bw’ikawa yemerewe gutunganywa mu Rwanda ari iyogejwe neza, ni ukuvuga ifite amanota ari hejuru ya 80.

Mu gihe hari abandi bashoramari bashaka gutunganya ikawa yo ku rwego ruringaniye, bazajya babisabira uburenganzira muri NAEB banatange amafaranga runaka bitewe n’icyiciro cy’ikawa bashaka gutunganya.

Minisitiri Musafiri yagize ati “Ikawa yo ku rwego rwa mbere ni yo twemera, ni yo dushaka ko iba nyinshi ariko kubera ko abandi nabo hari abataragera kuri urwo rwego, nabo bazajya basaba kuba bafata icyiciro cya kabiri, cya gatatu […] ariko tubanze tumusure turebe ko yujuje ibisabwa.”

Aya mabwiriza mashya yitezweho gutuma abahinzi bashishikarira ubuhinzi bw’ikawa ari nako abashoramari bahabwa rugari bagahatana, ufite ibiciro byiza akaba ari we ubona abakiliya.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa zone z’abahinzi b’ikawa 313, bahinga ku buso bwa hegitari 42.000.

Umwaka ushize ikawa y’u Rwanda yinjirije igihugu miliyari zisaga 108 Frw yavuye muri toni 24.000 zoherejwe mu mahanga.

Intego ni uko mu 2024 u Rwanda rwaba rwohereza mu mahanga toni 27.000, zizaba zinjiza nibura miliyari 120 Frw.